Abakinnyi 5 bitezweho guhindura byinshi mu gikombe cya Africa 2017




Abakinnyi 5 bitezweho guhindura byinshi mu gikombe cya Africa 2017
09/01/2017 07:17

Mu gikombe cya Africa kigiye kubera mu gihugu cya Gabon, hari abakinnyi bitezwe guhindura byinshi nyuma y’uko bigaragaje ku ruhando mpuzamahanga ndetse no mu mashampiyona bakinamo bakaba bagaragaza ko bafatiye runini amakipe bakinamo.



1. Riyad Mahrez
Riyad Mahrez ukina mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya Leicester City iherutse gutwara igikombe cya Champion, mu cymweru gishize akaba yaratwaye igikombe cy’umukinnyi wa Africa witwaye neza muri 2016, aubu ahanzwe amaso na benshi bifuza kureba uko ikipe ye yigihugu ya Algeria izitwara.

2. Sadio Mane
Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza kuri ubu akaba ari umwe mu bari gufasha ikipe ye kwitwara neza aho ubu iri ku mwanya wa 2, uyu mukinnyi yitezweho gukorera byinshi igihugu cya Senegal dore ko nyuma yo kwitwara neza yanahawe kuyobora iyi kipe.

3. Pierre Emerrik Aubemiyang
Aubemiyang ukina mu gihugu cy’Ubudage mu ikipe ya Borussia Dortumund, kuri ubu ihagaze neza nyuma yo gufashwa n’uyu musore dore ko ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu Budage, kuri ubu abaturage bo muri Gabon igiye kwakira iki gikombe biteze kubona uyu mukinnyi ahindura byinshi ndetse akaba yabafasha no gutwara iki gikombe.

4. Eric Bailly
Bailly akinira ikipe ya Manchester united yo mu gihugu cy’Ubwongereza akaba ari umwe muri ba myugariro iyi kipe ifite kandi igenderaho, kuri ubu ikipe ya Cote d’Ivoir yiteze kubona uyu mukinnyi agaragaza ubuhanga bwe nk’uko abugaragaza mu Bwongereza.

5. Andre Ayew
Andre Ayew nubwo atatangiye Shampiyona neza mu ikipe ye ya Westham, ubwo yavunikaga ku mukino wa mbere yari akiniye iyi kipe, kuri ubu iki gikombe kigiye gutangira agaragaje ko ari umukinnyi ushobora kwiringirwa isaha iyo ariyo yose, kuri ubu ikipe ya Ghana yiteze kugera kure ibifashijwemo n’uyu mukinnyi.
Igikombe cya Afrika kigiye kuba ku nshuro ya cyo ya 31 kikaba kizatangira 14 Mutarama kikarangira 05 Gashyantare 2017 kikabera mu gihugu cya Gabon.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!