Amagambo Gerard Pique yavuze ashobora kwatsa umuriro uri La liga.




Amagambo Gerard Pique yavuze ashobora kwatsa umuriro uri La liga.
08/01/2017 07:14

Gerard Pique yatangaje amagambo yujr uburakari yikoma ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madride aho avuga ko gusifurirwa nabi kwa Barcelona byihishwe inyuma n’ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madride.



Uyu myugariro akaba na Capitain w’ikipe ya Barcelona Gerard Pique yatangaje ko ibikombe bibiri bikomeye mikinirwa mu gihugu cya Espanye bitateguriwe kuba byatwarwa n’ikipe ya Real Madride n’ubwo bayibogamira bingana iki.


Aha abakinnyi ba Barcelona bari bashunegereye umusifuzi nyuma yo kwanga gutanga Penalit kuri Neymar

Ibi akaba yabivuze nyuma y’itsinzwi baheruka kugiraga mu mikino y’igikombe cya Copa Del Lay ubwo bakinaga n’ikipe Atletico, akaa ariho ahera yikoma abasufuzi avuga ko bakomeje kugenda bagaragaza kwibasira ikipe Barcelona.

Uyu musore akaba yakomeje avuga ko Frorentino Perez yabonye ibyo gutsinda mu kibuga bianiranye none akaba yashyize intwaro ze zose mu rugamba rwo gukoresha uburiganya bwose bwamufasha gusubiza inyuma ikipe ya Barcelona.

Ibi bikaba ari byo byihishe inyuma yo kuba n’abasifuzi babogama uko bashoboye ngo ikipe ya Real Madride ikomeze gutera agatambwe igere ku cyo ishaka.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Sport kiravuga ko Captain Gerard Pique ibyo yakoze bitari mu nshingano ze nka Capitain kuko kuba Capitain bidasobanuye kuba umuvugizi w’ikipe.

Kikaba kivuga ko ibyo yatangaje byari mu nshingano za Perezida w’ikipe cyangwa Umuvugizi w’ikipe. Iki kinyamakuru kikaba gikomeza kivuga ko ibyo Pique yavuze yaba yabitewe n’uburakari bw’abafana barenga amamiliyoni baba bari inyuma iyi kipe ya Barcelon.


Aha Neymar yarimo asaba ko yahabwa penalite nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina

Gerard Pique ibyo yavuze yabivuganye umujinya ukabije cyane n’ubwo byari bibabaje bitewe n’imisifurire itanoze yakomeje kugenda ikorerwa ikipe ya Barcelona aho we avuga ko uku kwibasirwa kw’ikipe ya Barcelona kugamije guteza imbere no gucira inzira ikipe ya Real Madride ngo bizayorohere gutwara igikombe.

Iki kinyamakuru cyongeraho ko mu ikipe ya Barcelona harimo abayobozi bagakwiye gufasha ikipe ya Barcelona guhangana n’iki kibazo cyo gusifurirwa nabi, ariko ntibazi uko babikora ngo barengere inyungu z’ikipe ya Barcelona. Ibi bikaba byatumye Pique avuga amagambo ashobora kwatsa umuriro hagati y’ikipe ye n’iya Real Madride.

Ibi bikaba bibaye mu gihe kuri iki cyumweru Barcelona iza kuba icakirana nikipe ya Villarreal.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!