Amata y’ibinyenzi yaba arusha ay’inka intungamubiri




Amata y'ibinyenzi yaba arusha ay'inka intungamubiri
05/01/2017 19:48

Nk’uko bitangazwa n’itsinda ry’abashakashatsi rihagarariwe na Chavas berekana ko ibinyenzi byo mu bwoko bwa ‘Pacific Beetle Cockroach’ bifite umwihariko wo kubyara aho gutera amagi nk’uko bigenda ku bundi bwoko, bironsa ku buryo amata yabyo agira intungamubiri zidasanzwe, arimo ibyubaka umubiri n’isukari.
Chavas akomeza agira ati "Amata y’ibi binyenzi byo mu bwoko bwa Pacific Beetle Cockroach Ni ikintu buri wese yakenera kuko yifitemo Ibyubaka umubiri, ibinyamavuta n’isukari,” akomeza asobanura ko (...)



Chavas akomeza agira ati "Amata y’ibi binyenzi byo mu bwoko bwa Pacific Beetle Cockroach Ni ikintu buri wese yakenera kuko yifitemo Ibyubaka umubiri, ibinyamavuta n’isukari,” akomeza asobanura ko imbaraga yifitemo ari nyinshi cyane zinatuma ibyana by’ubu bwoko bw’ibinyenzi bikura kurusha ibindi binyenzi bisanzwe.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ayo mata ashobora kunyobwa n’abantu, gusa ngo bugomba kubanza kugaragara neza ibiyagize. Chavas avuga ko yanyoye ku mata y’ibinyenzi umunsi umwe, ariko ngo nta cyanga cyihariye yigeze yumva.

Chavas avuga ko uramutse ufashe ingano y’amata y’ubu bwoko bw’ibinyenzi n’ay’imbogo, wasanga ay’ibinyenzi arimo ingufu zikubye gatatu iziri mu mata y’imbogo, zigakuba hafi kane iziri mu mata y’inka.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!