Bamwe mu bagore n’abagabo b’ibyamamare bibagishije ngo base neza bikarangira babaye babi cyane: Amafoto




Bamwe mu bagore n'abagabo b'ibyamamare bibagishije ngo base neza bikarangira babaye babi cyane: Amafoto
05/01/2017 20:10

wibagisha ngo abantu babe beza(Plastic surgery) bikunze gukorwa cyane n’ibyamamare cyane cyane kubera ko bihenze cyane ikindi akaba ari bo baba babikeneye cyane kugirango bakomeze bamamare kandi bakundwe kurushaho.
Hari bamwe byagendekeye neza gusa hari n’abandi byagenze nabi cyane ku buryo umuntu atatekereza.
Dore bamwe muri bo:
Hang Mioku
Umwe mu byamamare bizwi cyane wagizweho ingaruka n’iri bagwa. Uyu mugore w’imyaka 48 ukomoka muri Korea y’epfo yaje gutwarwa cyane no gushakira ubwiza mu (...)



wibagisha ngo abantu babe beza(Plastic surgery) bikunze gukorwa cyane n’ibyamamare cyane cyane kubera ko bihenze cyane ikindi akaba ari bo baba babikeneye cyane kugirango bakomeze bamamare kandi bakundwe kurushaho.

Hari bamwe byagendekeye neza gusa hari n’abandi byagenze nabi cyane ku buryo umuntu atatekereza.

Dore bamwe muri bo:

Hang Mioku

Umwe mu byamamare bizwi cyane wagizweho ingaruka n’iri bagwa. Uyu mugore w’imyaka 48 ukomoka muri Korea y’epfo yaje gutwarwa cyane no gushakira ubwiza mu kwibagisha biza kumuviramo kugira isura itandukanye cyane n’iyo yari afite ku buryo utabasha kumumenya nyuma yo kwitera amavuta ateka mu maso. Yatangiye kwibagisha afite imyaka 28. Kuva ubwo yagiye yibagisha kenshi bigera aho abaganga bamwangira kongera kumubaga.

Jocelyn Wildenstein

Uyu yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru nka "The Bride of Wildenstein". Yatanze agera kuri miliyoni 4 z’amadorari mu kwibagisha gusa birangira ari we muntu mubi cyane ndetse n’umuntu uzwiho gutwarwa cyane ibijyanye no kwigira mwiza hakoreshejwe kubagwa.

Michael Jackson

Michael Jackson yateweho amazuru arenga 10 yose. Biragoye kuba wamenya uko Michael Jackson yasaga mbere mu myaka ya za 70 - 80.

Jackie Stallone

Uyu ni umubyeyi w’icyamamare muri filime Silvester Stallone, akaba yaramamaye cyane kubera ko yavugaga ko avugana n’imbwa ku bijyanye n’ahazaza. Yaje no gushyiraho umurongo aho abahamagaraga bishyuzwaga ngo bahabwe inama. Uyu nawe yagerageje byose bishoboka gusa birangira ari uku asa.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!