Bamwe mu batashye ubukwe bwa Butera Knowless na Ishimwe Clement bahaboneye urw’imbwa yaboneye ku mugezi




Bamwe mu batashye ubukwe bwa Butera Knowless na Ishimwe Clement bahaboneye urw'imbwa yaboneye ku mugezi
05/01/2017 19:41

Ibi birori byabereye ku i Rebero aho bakunda kwita ku babikira aho kwinjira byasabaga kwerekana urupapuro rw’ubutumire, ndetse hari hari n’urutonde rwanditseho abatumiwe ku buryo nta n’uwari kurutira, bishimangira ko nta muvumba n’umwe wari wemerewe kuhakandagira nk’uko byari baratangajwe mbere na ba nyir’ubwite ubwo bavugaga ko ubukwe bwabo atari konseri(concert) ko abazinjira ari abatumiwe gusa.
Ibi bitangazwa abantu bamwe bibwiraga ko ibi byamamare bishyenga ko ndetse bitashoboka aha ahanini (...)



Ibi bitangazwa abantu bamwe bibwiraga ko ibi byamamare bishyenga ko ndetse bitashoboka aha ahanini bakaba barabiheraga kuburyo ubusanzwe ubukwe bufatwa mu kinyarwanda aho babufata nka gahuzamiryango ndetse n’ibirori bitagira uwo biheza n’ubwo abatumiwe bagira uko bakirwa ariko n’abandi bajekwihera ijisho ntibabihorwe.

Mu bukwe bwa Butera Knowless na Ishimwe Clement byaje gufata indi sura kuko aho kugira abantu bashinzwe kwereka abandi ibyicaro ndetse no kubakira neza(Protocole) aba bo bongeyeho abasore n’abagabo bo kubuza abantu kwinjira ndetse n’ubigerageje agahatwa inkoni n’imijugujugu.

Abahanzi nka Patrick Nyamitari na Tom Close bari ku marembo y’ahabereye ubukwe, bari kumwe n’abasore b’ibigango (Bouncers) bari bahawe akazi ko kubuza abashaka kwinjira muri ibi birori badafite ubutumire cyangwa batari ku rutonde rw’abatumiwe.

Hanze hari abantu bari bahuruye bashaka kwirebera ubu bukwe bw’ibyamamare, ariko ntabwo byabakundiye. Ku rundi ruhande hari abagerageje kurira ibiti byari hafi aho ngo babashe kurebamo imbere, ariko nabo ntibyaboroheye, ndetse umwe muri bo yatewe imijugujugu amanurwa nabi akubitwa, n’ubwo nyuma abandi baje kubareka bakarebera mu biti. Hanze kandi hari abandi bana bashakaga kurira ku ngufu, aba nabo bakaba bagiye bakubitwa babuzwa guca ahatemewe.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!