Biratangaje! Umugabo yategetse ko agomba gushyinguranwa amafaranga yo guha Imana nka ruswa ngo izamwakire mu ijuru.




Biratangaje! Umugabo yategetse ko agomba gushyinguranwa amafaranga yo guha Imana nka ruswa ngo izamwakire mu ijuru.
10/01/2017 03:16

Inkuru iri kuvugwa cyane nta yindi uretse iy’umugabo wategetse ko agomba gushyinguranwa amafaranga kugira ngo yitwaze ruswa azagenera Imana ku munsi w’urubanza...



Mu gihugu cya Uganda Umugabo witwa Charles Obong w’imyaka 52 y’amavuko akaba yarahoze ari umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo muri icyo gihugu aravugwaho amakuru adasanzwe yo guhambanwa amafaranga asaga Miliyoni 200 z’Amashilingi ya Uganda ngo azayashyire Imana.

Uyu mugabo watangaje abantu benshi yatangaje ibi mbere y’uko apfa, asaba ko hari amafaranga agomba kuzashyira Imana mu rwego rwo kugira ngo izakire roho ye.

Abakoranaga n’uyu mugabo batangaje ko yasabye ko aya mafaranga azahambanwa nayo kugira ngo ku munsi w’urubanza azabashe guhagarara imbere y’Imana nta mpungenge ndetse ko nta kabuza izamubabarira ibyaha bye yakoze akiri muzima.

Charles Obong yakoze muri iyi Minisiteri guhera mu mwaka wa 2006 kugeza 2016, abantu bakaba baratunguwe no kumva ko hari amafaranga yagiye abika ku ruhande ayateganyiriza kuzayakoresha gahunda nk’izo yatangaje mbere yo gupfa yo kuyaha Imana nka ruswa.

David Elic, muramu wa nyakwigendera avuga ko bitewe n’igitutu uyu mugabo yashyize ku muryango we mbere yo gupfa, byabaye ngombwa ko umugore we yubahiriza ibyo yasabwe n’umugabo we byo kumurambika umurundo w’amafaranga iruhande bakamuhambana nayo.

Uyu munyepolitike yashyinguwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 mu gace ka Adag-ani gaherereye mu karere ka Lira, akaba yarashyinguwe mu isanduku ihenze nayo bavuga ko yaba yaratwaye asaga Miliyoni 20 z’Amashilingi.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!