Christiano Ronaldo yongeye gukubitira mukeba we Lionel Messi ahareba inzega




Christiano Ronaldo yongeye gukubitira mukeba we Lionel Messi ahareba inzega
09/01/2017 14:43

Christiano Ronaldo yagizwe umukinnyi mwiza maze yegukana igihembo cya FIFA cy’umukinnyi mwiza ku isi mu birori byabereye i Zurich muri Switzerland.



Uyu mugabo ukinira ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal ku myaka 31 yabashije gutsinda Lionel Messi wa Balcerone ndetse na Antoine Griezmann wa Atletico Madrid bari bahanganye. Ibi bikaba byamenyekanye kuri uyu wa mbere mu birori byabereye mu mugi wa Zurich kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Mutarama 2016.

Twabibutsa ko Christiano kandi yatwaye umupira wa Zahabu mu Kuboza umwaka ushize wa 2016 ibi byose akaba abikesha kuba yaratwaye igikombe cya Champions League afatanyije n’ikipe ye ya Real ndetse n’igikombe cya Euro ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal mu mwaka wa 2016.

Muri ibi birori kandi Carli Lloyd ukomoka muri Amerika ni we wagizwe umukinnyi mwiza ku isi mu bagore naho umutoza wa Leicester, Claudio Ranieri, yegukana igihembo cy’umutoza mwiza ku makipe y’umupira w’amaguru y’abagabo.

Carli Lloyd wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi mu bagore


Claudio Ranieri umutoza wa Leicester yegukanye umwanya w’umutoza wa mbere mwiza utoza amakipe y’abagabo

Irebere agahigo Cristiano Ronaldo yashyizeho ubwo yatwaraga ballon d’or




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!