Donald Trump arashinjwa icyenewabo mu gushyiraho abayobozi ba Amerika




Donald Trump arashinjwa icyenewabo mu gushyiraho abayobozi ba Amerika
10/01/2017 03:17

Abademokarate barasaba ko icyemezo cya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika cyo gushyira umukwe we ku mwanya ukomeye w’ubuyobozi bwa Amerika cyaseswa kuko basanga ari ikimenyane.



Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Amerika ari we Donald Trump akomeje kugenda atangaza abayobozi bazamufasha muri aka kazi agomba kurahirira taliki 20 Mutarama 2016.

Nyuma y’uko atangaje ko umukwe we Jared Kushner, ari we uzamubera umujyanama mukuru mu biro bya White House bamwe mu ba Demokarate ntibakiriye neza iki cyemezazo dore ko bahise basaba urukiko ko rwagitesha agaciro dore ko basanga harimo itonesha cyangwa icyenewabo mu itangwa ry’uyu mwanya kandi bikaba binyuranye n’amategeko.


Jared Kushner umukwe wa Donald Trump akaba yarashyingiranwe Trump

Gusa Umunyamategego w’uyu mugabo Jared Kushner, ari we Jamie Gorelick we yavuze ko ibi ntaho bihuriye kandi ko nta tegeko ryishwe bityo akaba ngo nta cyatuma Jared adahabwa uyu mwanya.

Yakomeje avuga ko Jared ari nawe uzasimbura Donald Trump ku buyobozi bwa za sosiyete uyu muryango ufite ziganjemo iz’ubwubatsi.

Twabibutsa ko uyu ari umwanya ukomeye kandi udasaba ko Kongere ya Amerika yemeza niba uwagenwe kuwujyamo akwiye koko kuwujyamo kuko umujyanama wa Perezida wa Amerika afatwa nk’umukozi wa White House bityo akaba ashyirwaho na Perezida ubwe.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!