Dore agahigo gakomeye Ronaldo na Real Madrid baciye uyu munsi.




Dore agahigo gakomeye Ronaldo na Real Madrid baciye uyu munsi.
08/01/2017 07:07

Ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze ikipe ya Granada ibitego 5-0 mu mikino ya shampiyona ya Espagne bituma ikomeza gushimangira umwanya wayo wa mbere aho irusha amanota 6 ikipe ya Fc Barcelona iyikurikiye.



Ibitego by’ikipe ya Real Madrid byatsinzwe na Isco ku munota wa 12 n’uwa 31, Karim Benzema ku munota wa 21’, Ronaldo ku munota wa 27’ na Casemiro ku munota wa 58 w’umukino.


Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya Isco.

Kuba ikipe ya Real Madrid yabashije gutsinda uyu mukino byahise bituma yuzuza imikino 39 idatsindwa ikuraho agahigo kari gafitwe na Fc Barcelona ko kumara iyi mikino idatsindwa. Real Madrid niramuka itsinze umukino utaha ifitanye na Sevilla izahita ishyiraho agahigo gashya kadafitwe n’indi kipe iyo ariyo yose yo muri Espagne.

Cristiano Ronaldo nawe igitego yatsinze cyahise gituma yuzuza ibitego 271 amaze gutsinda muri shampiyona ya Espagne ahita aba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kuva yava mu ikipe ya Man united mu mwaka wa 2009, Messi niwe umukurikira n’ibitego 270.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!