Dore uko byagenze ubwo yashyiraga umukunzi we mu ivarisi ashaka kumutorokesha muri gereza.




Dore uko byagenze ubwo yashyiraga umukunzi we mu ivarisi ashaka kumutorokesha muri gereza.
11/01/2017 05:10

ibyabaye kuri uyu mukobwa ni agahomamunwa ubwo yageragezaga gutorokesha umukunzi we muri gereza amutwaye mu ivarisi.



Umukobwa w’imyaka 25 witwa Antonieta Saouda yafashwe ubwo yagerageza gutorokana umukunzi we muri gereza yo muri Venezuella amutwaye mu ivarisi.

Ibi uyu mukobwa yabikoreye muri gereza yitwa Antonio Anzoategui yo muri Venezuela ubwo yari yajyanye n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 gusura umukunzi we Ibrain Jose Vargas Garcia uhafungiye.

Umugambi wo gutorokana umukunzi we waje gupfuba ubwo, Antonieta yasohokaga akurura ivarisi iremereye maze abacungagereza bakamusaba kureba ikiyirimo ari nabwo basanzemo uyu musore yizingazingiyemo.

Yashatse gutorokesha umukunzi we muri gereza amutwaye mu ivarisi birangira nawe bamufunze

Uyu mugabo Garcia yahise asubuzwa muri gereza yari ari gukoreramo igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo kwiba imodoka,uyu mukunzi we nawe arafungwa maze umwana wabo ajyanwa mu bigo birera abana badafite ababitaho.

Gurwara abantu mu mavarisi bimaze kuba akamenyero kuri bamwe kuko nta minsi myinshi ishize tubagejejeho inkuru y’umusore w’imyaka 19 umugore yafatanywe yamushyize mu gikapu ashaka kumujyana I Burayi mu buryo bunyuranije n’amategeko.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!