Drake yahaye impano ya $100.000 Jennifer mu kwicisha agahinda Rihanna-Amafoto




Drake yahaye impano ya $100.000 Jennifer mu kwicisha agahinda Rihanna-Amafoto
11/01/2017 23:05

Jennifer Lopez ari mu munyenga w’urukundo na Drake nyuma yo gutandukanya uyu musore na Rihanna bari bamaranye igihe kinini ari inshuti z’akadasohoka.



Drake ukunze kuvugwaho kugurira abagore impano zihenze, kuri ubu nyuma yo gutandukana na Rihanna, yaguriye umukunzi we mushya umukufi umeze nka furari (scarf) uhagaze $100.000 mu rwego rwo kumwifuriza umwaka mushya muhire.

PNG - 239.8 kb
Drake yaguriye Jennifer umukufi wa $100.000 mu kumwifuriza umwaka mwiza

Lopez w’imyaka isaga 47, yatwaye umukunzi inshuti ye magara Rihanna, asanga nta makosa yakoze kuko ngo umusore ni we wabimusabye kandi ntiyari kwanga gukundabna na Drake kuko abona ari umusore mwiza uzi gufata neza abagore.

Si ubwa mbere Drake agurira ibihenze abakobwa, kuko yigeze kugurira uwahoze ari umukunzi we Rihanna Billboard (Television yo ku muhanda) mu rwego rwo kumushimira kwitwara neza mu bihembo bya MTV Awards.

JPEG - 49.9 kb
Billboard Drake yaguriye Rihanna mu kumushimira uko yitwaye neza muri MTV Awards
JPEG - 123 kb
Drake na Jennifer bari mu munyenga w’urukundo



Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!