Ese ni iki cyatumye Kim Kardashian na Kanya west bongera guhuza urugwiro?




Ese ni iki cyatumye Kim Kardashian na Kanya west bongera guhuza urugwiro?
09/01/2017 07:51

Nyuma y’ibibazo bikomeye bagize mu mpera z’umwaka ushize kim Kardashian n’umugabo Kanya West, bongeye kugirana ibihe byiza, ubwo bombi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru by’umwana wa Jay Z na Beyoncewitwa Blue Ivy byabaye mu mpera z’iki cyumweru bikabera mu mujyi wa Los Angeles.



Nyuma y’ibibazo bikomeye bagize mu mpera z’umwaka ushize WA 2016, kim Kardashian n’umugabo Kanya West bongeye kugirana ibihe byiza, ubwo bombi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru by’umwana wa Jay Z na Beyonce witwa Blue Ivy byabaye mu mpera z’iki cyumweru bikabera mu mujyi wa Los Angeles.

Kanya west wari umaze iminsi atameranye neza na Kim Kardashian byaje no kugera ubwo benda kwaka gatanya. Ibi birori by’isabukuru y’umwana wa Beyonce na Jay Z Bue Ivy wujuje imyaka 5 byongeye gutuma Kardashian na Kanya west bongera kurebana akana ko mu jisho.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru X17 ngo ibi birori Kanya West yagaragaye aganira na Kardashina bahuje urugwiro, byatumye benshi batekereza ko umubano wabo waba wongeye kuba ntamakemwa nyuma y’aho mu misi ishize wari wajemo agatotsi.

Ibi bikaba bije bikurikira igaruka rya Kim Krdashian ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye ku mafoto yashyizeho ari kumwe n’umuryango we n’umugabo we bose banezerewe,Hari nyuma y’aho kardashian yari amaze igihe atagaragara ku mbuga nkoranyambaga kubera ibibazo we n’umugabo we bagiranye byatijwe umurindi n’uburwayi bwa Kanya West.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!