Gisenyi: imodoka ebyiri zakoze impanuka zihita zishya




Gisenyi: imodoka ebyiri zakoze impanuka zihita zishya
05/01/2017 20:00

Hari ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa 27 Nyakanga, aho imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Minibus yagonganye na Daihatsu zombi zihita zishya. Daihatsu yerekeza mu mujyi wa Gisenyi naho Taxi Minibus ivayo zigonganira hafi y’ibitaro bya Gisenyi ahakunze kubera impanuka kubera ko hahanamye.
Hakizimana Aimé wari utwaye Taxi Minibus yavuze ko ubwo bazamukaga babonye Daihatsu imanuka iri kugenda ishya maze ahita ahagarara abagenzi bavamo biruka maze ihita igonga Taxi ye zose zirashya, umushoferi (...)



Hakizimana Aimé wari utwaye Taxi Minibus yavuze ko ubwo bazamukaga babonye Daihatsu imanuka iri kugenda ishya maze ahita ahagarara abagenzi bavamo biruka maze ihita igonga Taxi ye zose zirashya, umushoferi wa Daihatsu arapfa.

Yagize ati “Twabonye Daihatsu isa n’iyabuze feri ariko yatangiye gushya,twahise tuva mu modoka turiruka kuko twabonye iri butugonge; mu modoka nari ntwaye nta muntu wakomeretse cyangwa ngo apfe, gusa irahiye irakongotse.”

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police, Kanamugire Theobald yavuze ko icyateje iyi mpanuka kitaramenyekana.

Yagize ati “Hari mu muhanda umanuka cyane,Daihatsu yari itwaye imitumba y’insina bigaragara ko yabuze feri shoferi agerageza kurwana nayo biramunanira ifatwa n’umuriro,uwari uyitwaye yahise apfa, turacyakora iperereza ngo tumenye icyateye iyi nkongi y’umuriro.”

Yakomeje asaba abatwara imodoka kubahiriza amategeko no kureba niba nta bibazo ibinyabiziga byaba bifite byateza impanuka.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!