Rwanda: Ibaruwa isaba akazi yagarukiye nyirayo ipfunyitsemo irindazi




Rwanda: Ibaruwa isaba akazi yagarukiye nyirayo ipfunyitsemo irindazi
03/08/2016 15:42

Uyu mugabo witwa Munyentwari Josbel yanditse asaba akazi muri REG mu mwaka wa 2015 gusa ngo yatangajwe kandi anababazwa no kubona ibaruwa nyuma ipfunyitsemo irindazi
Bwana Munyentwari Josbel avuga ko iyi baruwa yayandikiye REG Tariki 11 Gashyantare 2015 asaba akazi mu bijyanye n’imali kimwe n’abandi bose banditse basaba ako kazi icyo gihe gusa we ntiyagira amahirwe yo kugatsindira. Gusa mu ntangiriro z’uku kwezi ngo ni bwo inshuti ye yamwoherereje ifoto iriho ibaruwa isaba akazi yandikiwe REG (...)



Bwana Munyentwari Josbel avuga ko iyi baruwa yayandikiye REG Tariki 11 Gashyantare 2015 asaba akazi mu bijyanye n’imali kimwe n’abandi bose banditse basaba ako kazi icyo gihe gusa we ntiyagira amahirwe yo kugatsindira. Gusa mu ntangiriro z’uku kwezi ngo ni bwo inshuti ye yamwoherereje ifoto iriho ibaruwa isaba akazi yandikiwe REG ipfunyitsemo amandazi maze arebye asanga ni iye.

Iyi baruwa kandi yakomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranya mbaga ndetse iherekejwe n’ubutumwa bugira buti: "Bitera agahinda bikanababaza kubona ufata umwanya wawe ugategura ibyangombwa byose ukajya kubitanga mu kigo cyatanze itangazo ry’akazi, ntihaciye kabiri ukajya kwigurira irindazi mu iduka wajya kubona ukabona ukabona bagupfunyikiye muri ya baruwa wanditse usaba akazi."

""

Iyi baruwa Munyentwari ahamya ko ari we wayiyandikiye kandi ko ari nta handi yigeze ayitanga. Akomeza avuga ko bidakwiye ko dosiye nk’iyi ubundi ari ibanga ko itakagombye kujya hanze mu buryo bugayitse gutya bushobora no kumugiraho ingaruka.

""

Jean Bosco Mugiraneza, umuyobozi mukuru wa REG ishinjwa kwandagaza abayisaba akazi

Birori Mubera Prosper ushinzwe itangazamakuru muri REG, abajijwe n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko iyi baruwa atari yo bakiriye, kuko nta kashe igaragaza ko yakiriwe. Abajijwe niba REG ishobora kwerekana iyo bakiriye niba koko bakiyifite, avuga ko nta wundi bayiha uretse urukiko cyangwa abayobozi bashinzwe iby’umurimo.

Muntentwari we utemeranya n’uyu mukozi akaba uvuga ko nimero yanditswe n’ikaramu kuri iyi baruwa yashyizweho na REG, ikindi akaba nta handi yashyize ibaruwa nk’iyi. Ashimangira kandi ko nta n’ahandi biba ko ibaruwa isaba akazi itoranywa muri dosiye ngo ishyirweho kashe.

Ese wowe wakwitwara ute ari wowe bibayeho? Duhe igitekerezo




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!