Ikibumbano Cya Lionel Messi Cyakorewe amarorerwa




Ikibumbano Cya Lionel Messi Cyakorewe amarorerwa
11/01/2017 02:38

Ikibumbano cya Lionel Messi kizigenza w’ikipe ya FC Barcelona akaba n’umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y igihugu cya Argentine, ikibumbano cye cyari kiri mu gace k’ubukerarugendo ka Buenos Aire cyamenaguwemo kabiri.



Ikibumbano cya Lionel Messi, kizigenza w’ikipe ya FC Barcelona akaba n’umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y igihugu cya Argentine, ikibumbano cye cyari kiri mu gace k’ubukerarugendo ka Buenos Aire cyamenaguwemo kabiri.

Iki kibumbano cyaciwemo kabiri

Iki kibumbambano kikaba kibumbwe mu muringa, kikaba kiri ku muhanda wiswe Gloria cyakuweho ukuboko n’umutwe n’ibi bice byo hejuru byose.

Iki kibumbano cya Messi cyazaga gusurwa n’abafana b’uyu musore

Nk’uko tubikesha BBC, Ubuyobozi bw’agace ka Buenos Aire bukaba bwatangaje ko hatari hamenyekana uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa gifatwa nk’icyo gutesha agaciro umukinnyi wabo.

Ubuyobozi bukaba bwakomeje buvuga ko imirimo yo gusana iyi shusho yatangiye.
Tubibutse ko muri aka gace ka Buenos Aire hari ibindi bibumbano by’abandi bakinnyi bagiye baba indashyikirwa mu mikino itandukanye. Muri bo twavuga nk’umukinnyi wa Tennis Gabriela Sabatini n’umukinnyi wa Basketball Manuel Ginobili.

Uyu musore ntiyakunze guhirwa mu ikipe y’igihugu

Lionel Messi umwaka ushize yaje gutangaza ko asezeye gukinira ikipe ye y’igihugu ya Argentine nyuma yo kubura igikombe cyo ku mugabane w’Amerika y’amajyepfo, dore ko yatsinzwe na Chili ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Copper America ,ariko nyuma yaje kwisubiraho kuri icyo cyemezo yari yafashe .


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!