Imyororokere: Impamvu zishobora gutuma igitsina cy’umugore gihumura nabi




Imyororokere: Impamvu zishobora gutuma igitsina cy'umugore gihumura nabi
07/01/2017 12:42

Urubuga rwa internet “Doctissimo” rugaragaza ibitandukanye bishobora gutera impumuro mbi mu gitsina cy’umugore, bakagaragaza n’icyo umuntu yakora ngo abyirinde.



Kurya ibintu birimo imisemburo myinshi: Hari ibiryo turya na byo bikaba byatuma ugira impumuro mbi mu gitsina cyane cyane ibirimo imisemburo nk’imigati, amata, isukari,…

Kogesha isabune mu gitsina: Igitsina cy’umugore giteye ku buryo kikorera isuku y’imbere, nyiracyo agasabwa gukoresha amazi meza ukuraho imyanda iba yavuyemo imbere, yirinda kugeza amazi n’isabune imbere mu gitsina.

Si byiza kandi gukoresha amasabune ahumura “deodorants” kuko bituma hahumura nabi kurushaho ndetse bikaba byatera n’ubundi burwayi.

Indwara: Indwara runaka ishobora gufata mu gitsina, iyo uyirwaye ativuje ku gihe bishobora kumuviramo kugira impumuro itari nziza.

Indwara bita “mycose vaginale” ni imwe mu zishobora gutuma mu gitsina hanuka. Iyi ndwara igaragazwa no kugira uburyaryate mu gitsina, ubushyuhe buryana, ndetse rimwe na rimwe ukajya wumva ari nk’akantu kakurumye. Ushobora no kugira amabara y’umutuku imbere mu gitsina, hakazamo n’udusebe dutukura.

Imyenda y’imbere (Sous Vetements) idafite isuku ihagije: Imyenda y’imbere na yo ishobora impumuro mbi mu gitsina. Ni byiza ko imeswa neza kandi ikanikwa ahantu hagera imirasire y’izuba, byaba na byiza igaterwa ipasi mbere yo kuyambara.

Ubwiherero budafite isuku : Ubwiherero budafite isuku na bwo butera impumuro mbi mu gitsina cyane iyo ugiye kwihagarika, inkari zikajya zigutarukira cyangwa se ukicara ku bwiherero butakorewe isuku, byumwihariko ubwa kizungu.

Icyo umuntu ufite impumuro mbi mu gitsina yakora

Impumuro mbi yo mu gitsina kimwe n’indwara iyo ari yo yose, iyo hamenyekanye impamvu yayiteye iravurwa igakira. Ni byiza rero ko umuntu ufite iki kibazo yihutira kujya kwa muganga, mu rwegorwo kwirinda ko yahabwa akato kubera umunuko cyangwa bikaba byamuviramo n’ubundi burwayi burimo no kuba imyanya myibarukiro yakwangirika.

Source: Doctissimo/Ubuzima


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!