Iyumvire icyo Ranieri yatangaje nyuma yo gutsindira igikombe cya FIFA cy’umutoza mwiza w’umwaka




Iyumvire icyo Ranieri yatangaje nyuma yo gutsindira igikombe cya FIFA cy'umutoza mwiza w'umwaka
10/01/2017 08:46

Claudio Ranieri nyuma yo guhigika ibihangange bari bahanganye, birimo Zinedine Zidane na Fernando Santos yavuze, ko kuri we ari ibihe bikomeye atazigera yibagirwa mu buzima bwe.



Claudio Ranieri nyuma yo guhigika ibihangange bari bahanganye, birimo Zinedine Zidane na Fernando Santos yavuze, ko kuri we ari ibihe bikomeye atazigera yibagirwa mu buzima bwe.

Umunya-Argentine Diego Maradona ashyikiriza Ranieri igihembo cye
Hari mu birori byabaye muri iri joro ryo kuri uyu wa 9 Mutarama 2017 i Zurich, aho byari ibicika, bawe batitira abandi imitima itera ubudatuza, mbere ko hamenyekane abagombaga guhembwa kubera ko bitwaye neza muri ruhago mu mwaka ushize wa 2016.
Bitewe n’ibyo yagejejeho ikipe ya Leicester city yihesheje igikombe cya shampiyona y’abongereza izwi nka English Barclays Premier League, Ranieri yatangaje ko ari ibitangaza guhigika ibihangange bikomeye nka biriya.

Ranieri yahesheje ikipe ya Leicester igikombe cya Shampiyona

Yagize ati” iri ni ijoro ridasanzwe kuri jye kuba imbere y’inararibonye nk’izi ndetse uri guhatana n’ibihangange nk’ibi ugatsinda byandenze gusa kuri jye iri ni ijoro ritangaje.

Iyi ni ikipe Ya Leicester ubwo yatwaraga igikombe umwaka ushize

Uyu mugabo w’imyaka 65 akomoka mu gihugu cy’u Butaliyani,akaba yarafashije ikipe ya Leicester City gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza. Ndetse yongeraho no kubaka izina mu Bwongereza.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!