Iyumvire uburyo Lionel Messi yagawe cyane !




Iyumvire uburyo Lionel Messi yagawe cyane !
10/01/2017 01:00

Lionel Messi yanenzwe ku buryo budasubirwaho gusa bamwe icyo bategereje ni ukureba niba ikosa yakoze atazarisubira n’ikindi gihe.



Lionel Messi na bagenzi be bakinana mu ikipe ya Fc Barcelona ntibagaragaye mu birori bya FIFA byo guhemba umukinnyi witwaye neza.

Hari mu birori byabaye kuri uyu mugoroba mu mujyi wa Zurich mu gihugu cy’Ubusuwisi aho Cristiano Ronaldo ariwe waje kwegukana icyo gihembo ahigitse Lionel Messi na Antoine Griezmann. Claudio Ranieri nawe yagizwe umutoza w’umwaka ahabwa igihembo cya FIFA.

Ronaldo niwe wagizwe umukinnyi wa FIFA w’umwaka.

Abafashe ijambo bose bagaragaje ko bababajwe n’imyitwarire ya Messi na bagenzi be yo kutitabira ibi birori.

Roberto Carlos wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Bresil na Real Madrid yagize ati " ndababaye cyane kubona Messi na bagenzi be bafata icyemezo cyo kutaza muri ibi birori, Ni abakinnyi bakomeye buri wese aba yifuza kubabona hano.

Bakagombye kumenya ko FIFA ariyo iyoboye umupira ku isi hose bakagerageza kubaha gahunda zayo, ibi ni ibintu bibi cyane kandi bibabaje bitagakwiye kubaranga nk’ikipe ikomeye.

Diego Maradona wakanyujijeho mu ikipe ya Argentine nawe yagize ati " Mbabajwe cyane na Messi uri kurebera ibi birori kuri televiziyo. Ntushobora guhangana n’umuntu uhari wowe udahari ! hari amahirwe menshi akurusha.

Sinzi impamvu Barcelona yahisemo gufata uyu mwanzuro ! bakagombye kuba baje muri ibi birori bagahanganira ibihembo n’abandi. Ibi si ibintu byiza. Niba bafite umukino bitegura nk’uko babivuga na Real Madrid irawufite.

Maladona asanga umwanzuro ikipe ya Barca yafashe ari uwo kunengwa.
Nyuma y’ibirori Ronaldo yatangaje ko ababajwe no kuba ikipe ya Barcelona ititabiriye ibi birori gusa avuga ko impamvu yabo yumvikana.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Ibitekerezo(3)
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!