Jay Polly aratabariza Fireman kubera ibibazo arimo muri iki gihe




Jay Polly aratabariza Fireman kubera ibibazo arimo muri iki gihe
05/01/2017 19:43

Benshi mu bahanzi nyarwanda cyane cyane abakora injyana na Hip Hop bajya bavugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse rimwe na rimwe bakabyiyemerera, mu gihe icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Mu minsi ishize, Fireman yasohoye indirimbo yitwa Sagihobe yibasira Jay Polly, avuga uburyo abo mu itsinda rya Tuff Gangs bamufashije yamara gutera intambwe akabicaho, ibintu Jay Polly yisobanuye avuga ko Fireman ibyo avuga abiterwa no kuba akoresha ikiyobyabwenge cya Mugo, bivugwa ko (...)



Mu minsi ishize, Fireman yasohoye indirimbo yitwa Sagihobe yibasira Jay Polly, avuga uburyo abo mu itsinda rya Tuff Gangs bamufashije yamara gutera intambwe akabicaho, ibintu Jay Polly yisobanuye avuga ko Fireman ibyo avuga abiterwa no kuba akoresha ikiyobyabwenge cya Mugo, bivugwa ko kibasiye abahanzi cyane muri iyi minsi.

Jay Polly ubwo yari mu kiganiro cyitwa Vibe kuri Contact FM yagize ati: "Njye ndi intore, ndi indatabigwi,... ikintangaza, ni nk’ukuntu Fireman asigaye anywa mugo kandi yitwa ngo ni intore. Biriya bintu sinzi ukuntu bifata umuntu. Ariko Leta, Polisi imenye icyo bita mugo, ni ikibazo kibangamiye u Rwanda rw’ejo hazaza... Njye nk’intore mumenye ko dufite ikiyobyabwenge kitwa mugo, gikomeye cyane kiri kwica urubyiruko."

Jay Polly avuga ko n’ubwo Polisi y’u Rwanda isanzwe irwanya ibisindisha, urumogi n’ibindi biyobyabwenge, iki kitwa mugo na Fireman akoresha gikwiye guhagurukirwa no gukurikiranwa by’umwihariko kubera uburyo cyangiza ubuzima bw’ugikoresha.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post