Kigali: Ikibazo cy’abana b’inzererezi gisa nk’icyaburiwe ipfundo, abana, imiryango n’ubuyobozi ntibakivugaho rumwe




Kigali: Ikibazo cy'abana b'inzererezi gisa nk'icyaburiwe ipfundo, abana, imiryango n'ubuyobozi ntibakivugaho rumwe
05/01/2017 19:47

Mu gihe ikibazo cy’abana b’inzererezi kiza mu bibazo bihangayikishije Leta y’u Rwanda, hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali usanga abana bari mu kigero cy’imyaka 5 na 15 birirwa bazenguruka mu ngo batoragura ibyuma mu myanda abandi basabiriza abahisi n’abagenzi bavuga ko babiterwa n’imibereho mibi y’imiryango bakomokamo.
Mu bana bane bari mu kigero cy’imyaka yo kuba ku ntebe y’ishuri baganiriye n’Umusare.net duhuriye mu murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, bari bafite imifuka mu (...)



Mu bana bane bari mu kigero cy’imyaka yo kuba ku ntebe y’ishuri baganiriye n’Umusare.net duhuriye mu murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, bari bafite imifuka mu ntoki bagenda batoraguriramo ibyuma bishaje bizwi ku izina ryo Gusyega bavuga ko baba bashakisha amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri , umwe muri bo avuga ko asaguriraho umuryango we ugahaha ibyo kurya.

Bamwe muri aba bana bavuga ko baza muri aka kazi bavuge ku ishuri ariko ko bibabangamiri ariko ko nta kundi babigenza

Umukuru muribo wanze kwivuga amazina akeka ko yakurkiranwa doreko bemeye ko tuganira nyuma yo kunsaba kubagurira akantu yadutangarije ko impamvu yirirwa muri ibi aba ashaka amafaranga yo kumutunga.

Yagize ati “ navuye mu ishuri kubera ubukene bw’iwacu, najyaga ku ishuri nta bikoresho kuko iwacu ntabyo babashaga kungurira kuko rimwe na rimwe no kurya biratugora, nahisemo gushaka amafaranga ngo ndebe ko nabona ikintunga byaba na ngomba ngaha iwacu nka 500 bagahaha ibyo guteka.”

Yavuze ko iyo yagiye gusyega abona amafaranga ari hagati ya 500 na 1500 bitewe n’ingano y’ibyuma yatoye doreko ibyo byuma babigurisha 150 ku kilo.

Abandi bana barikumwe n’uyu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 5 na 12, bo bavuga ko baza gusyega nyuma y’amasomo mu rwego rwo gushaka amafaranga yo kubatunga no kugura bimwe mu bikoresho basabwa ku ishuri.

Bamwe mu bana b’aba babyeyi bavuga ko harimo n’ubukene ariko abenshi bahuriza ku kuba abana barabananiye ko abenshi usanga ababyeyi babo ntacyo bakivuga ngo bacyumve.

Abagura ibyuma n’aba bana bavuga ko akenshi abo bana bazana ibyuma baba baturuka mu miryango ikennye.

“ akenshi aba bana baba bavu mu miryango ikennye kuko ubona ko baba batarageza n’imyaka y’ubukure…., ikindi kandi ubona ko abenshi baza bavuye ku ishuri byumvikane ko baba bashakisha ubuzima”, Umwe mu bagurira ibyuma bishaje mu murenge wa Nyarugenge mu Biryogo

Aba ni bamwe mu bana batoragura ibyuma bishaje baganiriye n’umusare.net

Ibi ariko ubuyobozi ntibwemeza ko aba bana babiterwa n’ubukene gusa. Buvuga ko akenshi usanga aba bana baba barananiye imiryango.

HABARUGIRA Justin, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko aba bana akenshi usanga barananiye imiryango yabo n’ubwo atahakana ko n’ubukene burimo ariko nanone avuga ko usanga bamwe barateshutse ku nshingano zo kurera neza.

Yagize ati “Abo bana koko barahari, gusa iyo muhuye utazi ibyabo barakubesha kandi akenshi baba barananiye imiryango yabo. Hari nk’abo usanga ababyeyi babo babashyira mu nama rusange basaba abo bana kuvuga icyo bashaka abana bakarya iminwa…, gusa nyine n’ubukene kuri bamwe burimo”

Yakomeje avuga ko gucunga aba bana bigoye ariko ko ubuyobozi bw’umurenge n’ubwa akarere muri rusange bwafashe ingamba zo guca ubu buzererezi harimo kuganiriza ababyeyi mu kagoroba k’ababyeyi no gufasha abo byagaragaye neza ko bakeneye ubufasha n’izindi muri rusange zijyanye n’imibereho myiza ariko anasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko akenshi usanga aba bana bava hanze y’umujyi wa Kigali, aho baza bacitse imiryango yabo.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ingingo ya 227, iteganya ko umubyeyi cyangwa umwishingizi wirengagiza kubahiriza imwe mu nshingano ze nta mpamvu yumvikana ku buryo bizahaza ubuzima, umutekano, imibereho y’umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera ukiri muto, ureka umwana cyangwa uwo ashinzwe kurera akishora mu buzererezi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyakunze kugarukwaho n’abayobozi banyuranye barimo na Perezida Paul Kagame, wavuze ko bitumvikana ndetse ko bitanakwiye ko umwana w’umunyarwanda aba mu muhanda, asaba inzego bireba gukemura iki kibazo bidatinze.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post