Mancheste City yakiriye amakuru meza ava muri FC Barcelona




Mancheste City yakiriye amakuru meza ava muri FC Barcelona
12/01/2017 00:10

Bamwe mu bakinnyi bikipe ba FC Barcelona basanga aricyo gihe cyo kuva muri iyi kipe, Ivan Raktic nyuma yo kuba ikipe ye idahagaze neza kandi n’umutoza akaba Atari kumwiyumvamo ashaka kujya gukina muri Shampiyona y’Abongereza.



Umukinnyi Ivan Raktic avuga ko yifuza cyane kuba yava mu ikipe ya Barcelona akerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza kuko inzozi ze abona ashobora kuzigeraho aramutse akinnye muri Premiere League.

Uyu mukinnyi uvuka mu gihugu cy’Ubusuwisi ariko akaba akinira igihugu cya Croatia, asanga adashobora gutera imbere agitozwa n’umumutoza Luiz Enrique, uyu mutoza kuri ubu utamerewe neza nyuma yo kuba arushwa na mukebe Real Madrid amanota 6, avuga ko ntakibazo afitanye na Raktic ahubwo ko ari uko atameze neza.

Ivan usanzwe akina hagati mu kibuga, nyuma y’uko umutoza atamushyize ku rutonde rw’ikipe yagombaga gukina na Atletico Bilbao, asanga nta mugambi akimufiteho ariyo mpamvu ashaka kujya gukinira imwe mu makipe akomeye yo muri Premiere League.

Peep Guardiola, umutoza wa Manchester City na we ukiri gushaka uko yakisanga muri Shamiyona y’Abongereza igoranye, yavuze ko agiye gukora uko ashoboye akazana uyu mukinnyi akamufasha mu kibuga hagati.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!