Menya impamvu Tour d’Afrique igiye kunyura mu Rwanda bwa mbere mu mateka ya yo.




Menya impamvu Tour d'Afrique igiye kunyura mu Rwanda bwa mbere mu mateka ya yo.
10/01/2017 22:53

Irushanwa rya mbere rikomeye muri Africa mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tour d’Afrique rigiye kunyura mu Rwanda ku nshuro ya ryo ya mbere kuva rya tangira muri 2003.



Umutekano u Rwanda rufite ni imwe mu mpamvu nyamukuru igiye gutuma iri rushanwa rikomeye ku ruhando mpuzamahanga rinyura muri iki gihugu, kuko abakinnyi bakenera aho kurara kandi bizeye ko nta cyahungabanya umutekano wa bo.

Mu isiganwa rizatangira 13 Mutarama 2017 rigasozwa 19 Gicurasi 2017, biteganijwe ko bazahagurukira mu Misiri (Egypt), mu murwa mukuru i Cairo bakazasoreza Cape Town , South Africa.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Global Cycling, Shanny Hill abitangariza ikinyamakuru All Africa, yavuze ko bahisemo kunyuza iri rushanwa mu Rwanda nyuma y’uko ritazanyura mu gihugu cya Ethiopie nk’uko bisanzwe kubera ikibazo cy’umutekano muke uri kuvugwa muri iki gihugu.

Yakomeje avugako kuba u Rwanda rwaratoranijwe bitatewe no kuba rufite umutekano gusa ko ahubwo hanarebwe ku bwiza nyaburanga bagasanga iki gihugu ntacyo bakinenga kuko abakinnyi bishimira kuruhukira mu misozi, ubwo bazajya mu Birunga.
Iri rushanwa rizanyura mu bihugu 13 bya Africa, biteganijwe ko bazanyura mu Rwanda kuwa 3 Werurwe bakahamara iminsi 2, aho muri iyo minsi bazasura Ingagi mu Birunga nyuma bakerekeza muri Tanzania.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!