Messi ntashobora kwishimira amagambo Ronaldo yavuze!




Messi ntashobora kwishimira amagambo Ronaldo yavuze!
08/01/2017 07:18

Christiano Ronaldo amaze kumvikana inshuro nyinshi avuga ko gutwarana igikombe cya EURO n’ikipe y’igihugu ya Portugal ari ibintu bisobanuye ikintu kinini kuri we ndetse ko ari n’amateka akomeye cyane.



Kuri ubu Cristiano Ronaldo yagaragaye avuga ko byoroshye cyane kuba umuntu yatwarana igikombe n’ikipe ya Argentine, Ubudage na Bresil kurusha uko yagitwarana na Portugal.

Ronaldo yagize ati: " Birashoboka cyane ushobora gutwara ballon d’or, ugatwara urukweto rwa zahabu,ugatwara igikombe cya champions league na shampiyona ariko gutwara igikombe mu ikipe y’igihugu ni ibintu bitandukanye cyane n’ibi ntibyoroshye kubigeraho.
Biragoye cyane kuba umuntu yatwara igikombe akina mu ikipe ya Portugal kurusha uko yagitwara akina mu ikipe ya Argentine, Ubudage na Bresil.
Ni ibintu bikomeye kugira ngo umuntu aheshe ikipe ye igikombe ku nshuro ya mbere mu mateka yayo".


Ronaldo yishimira igikombe cya EURO
Aya magambo ya Ronaldo niyo bamwe bahereyeho bavuga ko ari gushotora mugenzi we Lionel Messi ukina mu ikipe y’igihugu ya Argentine. Bamwe babifashe nk’aho yagaragazaga ko Messi yakagombye kuba yarahesheje ikipe ye igikombe bitewe n’uburyo ikomeye.

Ikipe ya Argentine yatwaye ibikombe binyuranye harimo n’igikombe cy’isi igikinamo umusore Maladona. Gusa Lionel Messi ntarabasha guhesha ino kipe igikombe ku rwego mpuzamahanga ari nabyo abantu bashingiraho bavuga ko aricyo kintu gikomeye cyamunaniye n’ubwo ari umukinnyi w’umuhanga.

Amagambo ya Ronaldo yaje asa nk’ayibutsa abantu ko Messi nta kintu gihambaye arabasha gukorera ikipe ye mu gihe nyamara ari ikipe yaranzwe no gutwara ibikombe mu myaka yashize.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!