Mungire inama: Umugabo wanjye mbona ashaka kunsambanyiriza umwana




Mungire inama: Umugabo wanjye mbona ashaka kunsambanyiriza umwana
10/01/2017 01:38

Mungire inama: nashatse umugabo mfite umwana w’umukobwa, none aho yamariye gukura mbona umugabo mbona wanjye asigaye ashaka kumusambanya mbigenze nte?



Mungire inama: nashatse umugabo mfite umwana w’umukobwa, none aho yamariye gukura mbona umugabo mbona wanjye asigaye ashaka kumusambanya mbigenze nte?

Uyu mubano w’uyu mukobwa n’uyu mugabo mbona hari icyo uhatse

Ndi umugore ndubatse mfite umugabo n’abana batanu, nashatse umugabo narabyariye iwacu, yemera ko tubana n’ubwo nari narabyaye, kandi akamfasha kurera uwo mwana n’ubwo atari uwe.

Twari tumaranye imyaka 25, uwo mwana nahatahanye, ubu amaze kuba inkumi yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri y’isumbuye.

None uko bukeye n’uko bwije mbona umugabo wanjye ashaka kugenda agirana imishyikirano idasanzwe n’uyu mukobwa wanjye. Rimwe na rimwe iyo yaje mu biruhuko, njya mbagwa gitumo yamwihugikanye arimo amubwira utugambo dutandukanye. Muri rusange amukorera ibikorwa bitandukanye n’ibyo akorera abandi bana twabyaranye.

Ese aho aramutse amuteye inda murumva ataba ari amahano

Yewe hari n’igihe ajya afata umwanya akavuga ngo ni umwana we ngo reka amutemberane, akabikora ansize mu rugo, jye rero bintera impungenge nkavuga nti” uyu mugabo yazansamabanyiriza umwana ko byambabaza.” Kandi ko ukunze gusanga abagabo nk’aba babaho.Ikindi ni uko ntahandi mbona namuhungishiriza kuko se we yaramwanze.

Nubwo yamureze akamufata nka se ariko hari ibikorwa amukorera ukabona ko atari se ahubwo ashaka kumubera nk’undi wo hanze.

None nkore iki ngo mpagarike aka gashungo k’uyu mugabo n’uyu mukobwa, ese nimbimubwira aho ntazabifata nko gufuha, mungire inama?


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!