Mungire inama : naciye inyuma umukunzi wanjye none ndumva nabimenya nziyahura!




Mungire inama : naciye inyuma umukunzi wanjye none ndumva nabimenya nziyahura!
08/01/2017 07:31

Nakundanye n’umuhungu nyuma azakunyereka inshuti ze, imwe muri zo ikajya impamamagara rwihishwa inasaba kumusura umukunzi wanjye atabizi, tugirana imishyikirano yihariye bigera n’aho turyamana, kandi umukunzi wanjye aracyankunda,nabuze icyo nakora none se nzabimubwire? nimungire inama.



Umukunzi wanjye twari tumaranye imyaka ibiri n’igice,ariko akaba arakorera kure y’aho mba, Ubwo akaba yarazaga ku nsura rimwe na rimwe kuko akazi akora katamwemera kuboneka iminsi yose.

Twaje rero guhura anyereka zimwe mu nshuti ze numva birananshimishije, yewe zimwe zimpa na nimero tukajya tuvugana ariko bisanzwe, nyuma umwe mu nshuti ze yaje kujya ampamagara rwihishwa, ubundi akanyandikira akoresheje whatsapp. akomeza kujya nkurura bigera n’aho ansaba kuba twahura tukaganira.

Narabyemeye ariko sinabibwira umukunzi wanjye, naragiye duhurira ahantu turaganira angurira n’inzoga turanywa, ambwira ko ndi inshuti y’inshuti ye, birangiye ndataha nawe arataha. Hashize nk’amezi atanu tuvugana ananyandikira kuri whatsapp, yarongera ansaba ko twahurira ahantu tukaganira.Icyo gihe umukunzi wanjye twari tumaze nk’amezi atandatu tutabonana, ari ukumvugisha kuri telefone no kunyandikira whatsapp gusa.

Ubwo na bwo narabyemeye, yewe yaranantegeye ndagenda, nkigera aho twari twavuganye yanjyanye ahantu mu nzu ambwira ko ari kwa benewabo yari yaje gusura akanga kugenda tutabonanye. Twaraganiriye biratinda, ampa inzoga turanywa, nyuma aza kunkoresha imibonano mpuzabitsina.

N’ubwo umukunzi wanjye andi kure arankunda, byongeye kandi nanjye ndamukunda n’ubwo naguye muri uwo mutego mutindi. None ndumva umutima warabyimbye kubera ko nahemukiye umukunzi wanjye.

Ikindi kirikunshengura kurushaho ni uko umukunzi wanjye ari kumbwira ngo yifuza ko twazakora ubukwe nka nyuma y’umwaka. Ndumva rero nikoreye umutwaro undemereye rwose ku buryo numva namenya ko namuciye inyuma nzahita niyahura.

Ndumva nimbimubwira ibyanjye nawe bizaba birangiriye aho? Ntibabimubwira n’bwo kandi akabimenya ndumva bizaba bibi kurushaho, Nimungira inama.

None mbigenze nte mbimubwire se, ubwo se ntazahita anyanga? Mbireke se, nabimenya bwo se ntibizambera bibi? Ko numva se na njye nkimukunda kandi anyanze nakwiyahura mbyifatemo nte?




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!