Paris: Abakekwaho kwiba kim Kardashian baba bamenyekanye!

Paris: Abakekwaho kwiba kim Kardashian baba bamenyekanye!
09/01/2017 10:03

Nyuma y’aho mu mwaka ushize uyu mugore wa Kanya West, Kim Kardashian, yari mu gihugu cy’ u Bufaransa yaje kwibwa n’abantu batigeze bamenyekana ubwo yari muri Hoteli. Kuri uyu wa mbere polisi y’igihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko bamwe mubakekwaho kwiba Kardashian bamenyekenye.

Polisi y’igihugu cy’u Bufaransa ikaba ivuga ko Kim Kardashian yibwe n’abasore babiri bari bambaye imyenda ya gisirikare. Aba bagabo bakaba barinjiye mu ibanga mu cyumba Kardashian yari arimo, nyuma yo kumukingiranira muri dushe, maze bamutwara ibintu bibarirwa agaciro ka miliyoni 10.5 z’amadolali.

Polisi y’u Bufaransa ikaba ivuga ko abo bagabo bafashwe hifashishijwe ubuhanga bwo gupima DNA, ibi bikaba byarakozwe mu gihe kitari gito, dore ko iri perereza ryakorewe mu duce twa Paris, Normandy na Frech Riviera.

Iri perereza rikaba ryafatiwemo bagera kuri 16 bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ry’uyu mugore wa Kanya West.

Kim Kardashian akaba yari afite ubwoba bwo kuba yarishwe n’abo bagizi ba nabi.

Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!