Pasiteri Ezra Mpyisi yakuyeho urujijo avuga uko Kigeli V azatabarizwa.




Pasiteri Ezra Mpyisi yakuyeho urujijo avuga uko Kigeli V azatabarizwa.
11/01/2017 06:37

Pasiteri Ezra Mpyisi yakuyeho urujijo ku bantu bari bafite amatsiko ndetse bibazaga kumenya ibijyanye n’imihango izakorerwa umwami Kigeli V Ndahindurwa uko izagenda.



Nta mihango idasanzwe igaragaza ko uwapfuye yari umwami izakorwa mu ishyingurwa rya Kigeli V nk’uko uwahoze ari umujyanama w’uyu mwami, pasiteri Mpyisi yabisobanuye.

Mu kiganiro pastiri Ezra Mpyisi n’itsinda ayoboye bagiranye n’abanyamakuru kigamije gusobanura uko urugendo rwo kuzana umwami ngo atabarizwe mu Rwanda rwagenze cyabaye kuri uyu wa 11 Mutarama 2017, Mpyisi yavuze ko ntakidasanzwe kizagaragara mu itabarizwa rya Kigeli.

Mpyisi yagize ati “Nta mihango y’umuco idanzwe izakorwa mu gutabariza umwami Kigeli, azatabarizwa uko bisanzwe, ni ukumusezera bwa nyuma, amasengesho hanyuma agatabarizwa. Azatabarizwa i Mwima ya Nyanza ku wa 15 Mutarama 2017”

Mpyisi yakomeje avuga ko Kigeli azatabarizwa iruhande rwa mukuru we Mutara Rudahigwa ari nawe yasimbuye ku ngoma.

Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko nta kintu kidasanzwe kigaragaza ko Kigeli V yari umwami kizakorwa mu itabarizwa rye.
Biravugwa ko Kigeli V azatabarizwa i Nyanza ku italiki ya 15 Mutarama 2017

Pasiteri Mpyisi yakomoje ku mpaka z’aho Kigeli yagombaga gutabarizwa zakemuwe n’inkiko zo muri Amerika, aho Mpyisi yavuze ko uwaburanaga ashaka ko umwami atabarizwa ishyanga ubwe mu rukiko yeretswe amashusho ye asobanurira abatumva ikinyarwanda ubwo Kigeli akiri muzima yababwiraga ko ashaka gutaha mu Rwanda.

Pasiteri Mpyisi ati “Arireba asobanurira Kigeli ko ashaka gutaha nawe abivuga, abantu baramuseka”

Mpyisi yanaboneyeho kurarikira abashaka kuzaza gutabariza Kigeli bose barimo n’abarwanyaga ko byakorerwa mu Rwanda kuzaza niba babishaka, ati “Twe ntakibazo dufitanye nabo”

Pasiteri Mpyisi nawe ari mu bashyigikiye ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda nyuma y’uko anavuga ko yari umuntu we wa hafi ndetse ko ari nawe wamujyanye muri Amerika amukuye mu kaga muri Tanzaniya.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!