Perezida Jammeh Yahya wa Gambiya yarahiye ko atazava ku butegetsi mbere ya Gicurasi




Perezida Jammeh Yahya wa Gambiya yarahiye ko atazava ku butegetsi mbere ya Gicurasi
12/01/2017 04:44

Perezida Jammeh Yahya wa Gambiya yatangaje ko adashobora kuva ku ntebe y’ubutegetsi mbere y’uko urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu yashyikirije ikirego rugize icyo rutangaza.



Jammeh yamaze kugeza ikirego ku rukiko rw’ikirenga rw’igihugu cya Gambiya asaba ko amatora ya Perezida wa Repuburika y’iki gihugu yasubirwamo nyuma y’ayabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 maze akayatsindwa.

Ibi Jammeh ngo yabitewe n’uko komisiyo ishinzwe amatora yaje kongera kubara amajwi nyuma yo gutangaza intsinzi y’uwo bari bahanganye ari we Adama Barrow, maze bakaza kwemeza ko hari habayemo kwibeshya guto mu kubarura aya majwi byaje no gutuma ikinyuranyo cy’amajwi hagati ya Adama Barrow wari watsinze na Perezida Jammeh kiva ku majwi 9% kikagera kuri 5%.

Igihugu cya Gambiya gikomeje guhera mu gihirahiro
Perezida Jammeh yasinye kutazava ku butegetsi urukiko rw'ikirenga rutaragira icyo rutangaza
Adama Barrow uherutse gutsinda amatora yo muri Gambiya aravuga ko azatangira imirimo ye mu cyumweru gitaha

Urukiko rw’ikirenga ruvuga ko rufite abakozi bake muri iki gihe rwavuze ko iki kirego kidashobora kwigwaho ndetse ngo gifatweho umwanzuro mbere y’ukwezi kwa Gicurasi 2017. Perezida Jammeh rero ngo akaba yiteguye kuguma ku butegetsi kugeza urukiko rutangaje umwanzuro warwo kuri iki kirego.

N’ubwo abategetsi b’ibihugu by’Afurika biherereyemo igihugu cya Gambiya bakomeje umugambi wo kumvikanisha impande zombi, Perezida Jammeh we asa n’utsimbaraye ku mugambi we wo gusubiramo amatora nyamara ku rundi ruhande Adama Barrow na we atangaza ko nta kabuza agomba kurahirira kuba Perezida wa Gambiya kandi agatangira imirimo ye mu cyumweru gitaha.

Source: BBC




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!