Polonye: Papa Fransis yatsikiye aragwa ubwo yari agiye gusoma misa - Video


Polonye: Papa Fransis yatsikiye aragwa ubwo yari agiye gusoma misa - Video
05/01/2017 20:02

Uyu mukambwe Francis w’imyaka 79, ubwo yatambukaga mu ikanzu ye yera afite icyotezo mu ntoki ntiyabonye ko imbere ye hari esikariye yo kumanuka maze akandagira nk’ibisanzwe bituma agwa imbere y’urumbiro. Fransis yahise aha umugisha kugwa kwe akoresheje akaboko k’imoso maze abapadiri bari hafiye bahita bihutira kumwegura.
Nyuma yo kugwa misa yakomeje uko yari yateguwe maze papa atanga umugisha ku mbaga y’ibihumbi n’ibihumbi yari yateraniye imbere y’ikigo cy’abihaye Imana ya Jasna Gora giherereye (...)



Nyuma yo kugwa misa yakomeje uko yari yateguwe maze papa atanga umugisha ku mbaga y’ibihumbi n’ibihumbi yari yateraniye imbere y’ikigo cy’abihaye Imana ya Jasna Gora giherereye mu majyepfo y’umujyi wa Czestochowa uherereye muri Polonye ari naho iyi misa yabereye.

Habajijwe niba Papa Fransis atababaye igihe yagwaga, umuvugizi wa Vatikani, Greg Burke, yavuze ko Papa ameze neza nta kibazo. Naho Musenyeri wa Czestockowa we yavuze ko Papa yaguye kuko yari yahumirije bigatuma atabona ko imbere ye hari amadarajya(Escalier). Yongeyeho ko Papa ameze neza ko nta n’icyo yigeze abivugaho ibi ngo bikaba bigaragaza ko agifite imbaraga zihagije kandi ngo izi mbaraga azikura ku bakirisito.

Mu minsi mike yatambutse uyu mupapa yagiye atsikira kenshi cyangwa akagwa ku madarajya. Buri gihe yagiye yihagurutsa cyangwa bakamufasha guhaguruka ariko agahita akomeza ibirori uko byari byatenganyijwe nta mpungenge.

Reba hano Video yerekana kugwa kwa Papa Fransis




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!