Sobanukirwa n’indwara ya Hepatite n’uko wayirinda




Sobanukirwa n'indwara ya Hepatite n'uko wayirinda
05/01/2017 20:04

Ubundi habaho ubwoko bugera kuri 5 bw’ingenzi bwa hepatite kandi bwose buterwa na virus. Abagera kuri miliyoni 250 banduye hepatite C, naho abagera kuri miliyoni 300 bakaba bagendana hepatite B.
Hepatite A iterwa no kunywa amazi cyangwa ibiryo byanduye, Hepatite B yo yandurira mu mibonano mpuzabitsina naho Hepatite C yandurira mu guhura amaraso n’ay’undi uyirwaye. Hepatite D yo yandurwa n’uwamaze kwandura Hepatite B.
Ibimenyetso
Uwanduye Hepatite ashobora kugaragaza ibimenyetso bitandukanye (...)



Hepatite A iterwa no kunywa amazi cyangwa ibiryo byanduye, Hepatite B yo yandurira mu mibonano mpuzabitsina naho Hepatite C yandurira mu guhura amaraso n’ay’undi uyirwaye. Hepatite D yo yandurwa n’uwamaze kwandura Hepatite B.

Ibimenyetso

Uwanduye Hepatite ashobora kugaragaza ibimenyetso bitandukanye gusa haba n’ubwo nta kimenyetso na kimwe agaragaza. Gusa iyo bigaragaye haba hashize iminsi iri hagati ya 15 n’180.

Bimwe mu bimenyetso uwanduye Hepatite agaragaza harimo:

Gucibwamo
Kunanirwa bidashanzwe
Kubura apeti(Kunanirwa kurya)
Kugira umuriro
Kugira isesemi
Kubabara mu nda yo hasi
Kuruka
Gutakaza ibiro
Nyuma y’ibi bimenyetso umurwayi ashobora kugaragaza ibindi bimenyetso aha ho noneho indwara ikaba iba yafashe indi ntera:

Ibibazo byo gutembera kw’amaraso
Inkari zifite ibara ryijimye
Kubabara umutwe
Kwituma amashyira
Kugira uruhu rw’umuhondo, amaso n’ururimi bikaba umweru
Uko wayirinda

1. Uko wakwirinda Hepatite A

Karaba intoki neza n’isabune igihe uvuye mu bwiherero
Kurya ibiryo bitetse gusa
Kunywa amazi yatunganyijwe cyangwa atetse gusa
Kurya imboga mbisi gusa igihe wizeye ko nta mwanda zifite
Kwikingiza igihe ugiye mu duce turangwamo iyi ndwara
2. Uko wakwirinda Hepatite B

Kubwira uwo mwashakanye ko wanduye igihe wanduye iyi ndwara ndetse no kwisuzumisha igihe mutabizi
Gukora imibonano ikingiye
Kudafatanya ibyuma bikoreretse nk’inshinge, inzembe n’ibindi
Kwirinda gufatanya uburoso bw’amenyo cyangwa ibyuma bica inzara
Gukoresha ibikoresho bitetse igihe ukoresha za tatuwage

3. Uko wakwirinda Hepatite C

Niba urwaye cyangwa waranduye Hepatite C irinde gusangira n’abandi ibikoresho bikomeretsa
Igihe wanduye ugomba kwitwararika ugapfuka ibisebe igihe wakomeretse
Irinde gufatanya n’abandi ibikoresho byo mu kanwa nk’uburoso bw’amenyo
Koresha ibikoresho byatunganyijwe igihe hari ibyo ushaka kwishushanyaho ku ruhu
Nywa akayoga gake

4. Uko wakwirinda Hepatite D

Koresha uburyo bumwe n’ubwa Hepatite B. Uwanduye Hepatite B ni we wenyine ushobora kwandura Hepatite D.

5. Uko wakwirinda Hepatite E

Koresha uburyo bumwe n’ubwatanzwe kuri Hepatite A.

6. Uko wakwirinda Hepatite iterwa n’inzoga

Gabanya inzoga, cyangwa uzireke burundu.
Tubikesha urubuga rwa: medicalnewstoday.com/


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!