Suwede: Umupolisikazi yafashe umujura yiyambariye bikini abantu barumirwa




Suwede: Umupolisikazi yafashe umujura yiyambariye bikini abantu barumirwa
05/01/2017 20:12

Mikaella Kellner na bagenzi be b’abapolisikazi bavuye mu kazi bahita berekeza ku nkengero y’amazi magari kugirango bidagadure. Bidatinze baje kumenya ko umugabo wari uri hafi yabo agurisha ibitabo by’abana, yari yabibye telefone igendanwa, ni uko batangira kumwirukaho.
Abantu bari barimo kuruhukira aho hantu babanje gutekereza ko uwo mugore wirukaga yambaye ubusa yaba arimo gukora imyitozo akoresheje umujinya udasanzwe, ndetse umwe mu bamubonye yibaza impamvu atagiye kwiruka mu mikino (...)



Abantu bari barimo kuruhukira aho hantu babanje gutekereza ko uwo mugore wirukaga yambaye ubusa yaba arimo gukora imyitozo akoresheje umujinya udasanzwe, ndetse umwe mu bamubonye yibaza impamvu atagiye kwiruka mu mikino olimpike.

Ntibyatinze ariko abantu bahise babona wa mugore wirukankaga yambaye ubusa ari kurwana n’umugabo batahise bamenya ako kanya. Abanyamakuru babashije gufata amafoto ye arwana n’uwo mugabo, batunguwe cyane igihe Mikaella yababwiraga ko ari umu ofisiye muri polisi ya Suwede.

Amafoto y’uyu mupolisikazi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga maze maze abantu bagaragaza ko bamushyigikiye. Mu masaha make cyane nyuma y’uko ayo mafoto agiye hanze, abantu 9000 bari bamaze kwiyongera mu bamukurikira ku rubuga rwa instagram.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!