Uganda: Amafaranga yatanzwe nka ruswa ku Mana yaburiwe irengero




Uganda: Amafaranga yatanzwe nka ruswa ku Mana yaburiwe irengero
11/01/2017 07:33

Charles Obang yasabye umuryango we ko namara gupfa, mu isanduka azashyingurwamo bagomba gushyiramo amafaranga azaha Imana nka ruswa ku munsi w’urubanza.



Charles Obang yitabye Imana kuwa 17 Ukuboza 2016, akaba yarashyinguwe mu minsi ya Noheli, nkuko yari yabisabye umuryango we ko wazamuhambana amafaranga azatanga nka ruswa ku Mana, kugira ngo imubabarire ibyaha yakoze akiri mu buzima bwo kuri iyi si, barayakusanije gusa ubu ayo mafaranga yaburiwe irengero.

Umugore wa nyakwigendera, Margret Obang yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guhabwa itegeko n’umugabo we ryo kumuhambana akayabo ka Shs 20m, we nta bushobozi yari afite bwo kuvuguruza ikifuzo cy’umugabo we, kuko n’umuryango w’uyu mugabo wari uzi iby’amasezerano y’umugabo wanjye nyuma yo kuva kuri iyi si.

Kuri uyu munsi ni bwo bagiye kureba aho amafaranga yari abitse basanga isanduka irimo ubusa, nyuma yo gusanga amafaranga yibwe, umuvandimwe wa nyakwigendera niwe uri gushyirwa mu majwi ibintu we ahakana yivuye inyuma.

Charles Obang yabaye umuyobozi muri Ministry of Public Service mu gihugu cya uganda kuva 2006 kugeza 2016 ari nabwo yitabye Imana, uyu mugabo yashyinguwe mu isanduka ibarirwa muri Shs 20m, ashingurwa mu karere ka Lira.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post