Umugongo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda none




Umugongo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda none
09/01/2017 09:49

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe aravuga ko umugogo w’umwami Kigeli wa V Nahindurwa wagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa mbere mu masaha ya saa saban’iminota 40.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe aravuga ko umugogo w’umwami Kigeli wa V Nahindurwa Jean Baptiste wagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa mbere mu masaha ya saa saba n’iminota 40.

Bamwe mu bagiye kwakira uyu mugogo wa Ngahindurwa barimo Minisitiri w’umuco na Sport Uwacu Julien ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco Dr James Vuningoma ndetse n’abagize umuryango we.

Uyu mugogo wa Kigeli V ugejejwe mu Rwanda nyuma y’iminsi mike urukiko rwo muri Leta ya Virginia rwemeje ko uyu mugogo ugomba gutabarizwa mu Rwanda.

Abanyarwanda abenshi bakaba bategereje kumenya igihe uyu mugogo uzatabarizwa dore ko ntacyari cyatangazwa.

Uyu mwami Kigeli wa V Ndahindurwa ni we wabaye umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda, Akaba yarimye ingoma mu 1959 nyuma yo gutanga kwa Mukuru we Mutara wa III Rudahigwa waguye i Bujumbura.

Tubibutse ko yatanze ryo kuwa 16 Ukuboza 2016 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!