Umukunzi wanjye ari kunsaba gukora imibonano mpuzabitsina ngo duhane igihango kuko agiye kwiga i Mahanga




Umukunzi wanjye ari kunsaba gukora imibonano mpuzabitsina ngo duhane igihango kuko agiye kwiga i Mahanga
11/01/2017 01:11

Mungire inama twakundanye n’umusore twari tumaranye umwaka umwe, none agiye kujya kwiga ahanze, none ari kumbwira ngo dukore imibonano mpuzabitsina kugira ngo mugaragarize ko ndi uwe kandi azagaruka asanga nkiri uwe.



Mungire inama; twakundanye n’umusore twari tumaranye umwaka umwe, none agiye kujya kwiga ahanze, none ari kumbwira ngo dukore imibonano mpuzabitsina kugira ngo mugaragarize ko ndi uwe kandi azagaruka asanga nkiri uwe.

Uyu musore dutangira gukundana twari twarasezeranye ko tuzakora imibonano mpuzabitsina igihe cy’ubukwe kigeze, arabyemere, mu minsi ishize nibwo yaje kumbwira ko ababyeyi be bifuje ko azajya kwiga hanze kandi bikaba bitashoboka ko tujyana n’ubwo ankunda.

Ibi byaje gutuma ansaba ko twakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo mwizeze ko azagaruka asanga nkiri uwe.

Umukunzi wanjye arifuza ko dukorana imibonano mpuzabitsina
Nanjye nkomeje kwibaza niba nahagera atazibonera undi jye akandeka cyane ko nabyo bishoboka.

Nkibaza nti” ese yazagerayo akibonera undi naramaze no gutakaza ubusugi bwanjye ngirira urukundo ariko bikanga bikaba iby’ubusaubwo sinaba mpombye.

Mu gihe gito twari tumaranye yanyeretse urukundo ntari narigeze mbona, bimpamiriza ko ankunda kuko mu basore bose twakundanye niwe nabonye ko ankunda by’ukuri.

None nabuze uko mbigenza. Nemere tuyikore azakomeza kunkunda ? cyangwa byange?
Mungire inama.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Ibitekerezo(2)
  • 64x64

    Umva Mushicyiwanjye Koko Birumvikana Mwarakundanye Pe Igihe Gito Kd Uwo Musore Niba Agukunda Nareke Arindire Igihe Mwasezeranye Kigere Maze Mubikore Naho Wowe Muko Urabe Maso Komera Kubusugi Bwawe Kbs Naba Agukunda Azarindira Muvandi

  • 64x64

    Muvandi ibisubizo burya tuba tubyifitiye twebwe ubwacu urumva igihango arukuryamana nawe,aragushuka niwemera azaguta kuko atazaba akigukeneye agapfundikiye gatera amatsiko icyo gihango ntikibaho mubwire ko bidashoboka umwemerere kuzamubera imfura naho ibyo yaba akurushije ubwenge ubwose uri umuhungu washaka umukobwa washutswe ch washaka umukobwa wihagazeho mugaragarize urukundo mubundi buryo umugenere nkimpano ariko ibyo bindi aragushuka nakwanga kuko wanze ayo mafuti uzabona nabandi Imana itanga igihe cyose.tuza

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post