Abana bagize itsinda rya Ghetto Kids rizwi nka Sitya Loss Kids bagiye gufungura ishuri ry’ababyinnyi




Abana bagize itsinda rya Ghetto Kids rizwi nka Sitya Loss Kids bagiye gufungura ishuri ry'ababyinnyi
02/08/2016 02:43

Abana babyina bazwi cyane muri Uganda babarizwa mu itsinda rya Ghetto Kids bagiye gufungura ishuri ry’ababyinnyi(dance studio) nk’uko ushinzwe ibikorwa by’iri tsina(Manager) abitangaza
Nkuko ushinzwe ibikorwa by’iri tsinda, Kavuma Dauda abitangaza, iri shuri ryo kubyina ngo ni uburyo bwiza bwo kugira icyo nabo baha abaturage ba Uganda bitewe n’uko hari benshi binjiye mu muziki kubera imibyinire yabo.
Yagize ati: "Inzu itunganya imibyinire ni kimwe mu byo tugiye gukora kugirango duhindure (...)



Nkuko ushinzwe ibikorwa by’iri tsinda, Kavuma Dauda abitangaza, iri shuri ryo kubyina ngo ni uburyo bwiza bwo kugira icyo nabo baha abaturage ba Uganda bitewe n’uko hari benshi binjiye mu muziki kubera imibyinire yabo.

Yagize ati: "Inzu itunganya imibyinire ni kimwe mu byo tugiye gukora kugirango duhindure imibereho y’abaturage kuko abana benshi bagenda batureberaho kandi n’abakuze ni uko kandi byose binyura mu mbyino zacu. Turizera gutangiza aho kuba ndetse n’ishuri ryafasha ababasha kubona amahirwe nk’uburyo bwo kubwira abantu tuti mwarakoze cyane kudushyigikira."

Iri shuri rizatanga ubumenyi ku mbyino zitandukanye harimo zumba, aerobics, yoga, breakdance, ndetse n’imbyino gakondo rikaba rizafungurwa ku mugaragaro kuri iki cyumweru taliki ya 7 Kanama kuri sitasiyo ya essanse yitwa Haki Petrol station.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post