APR FC itanze agahenge ku ikipe ya Rayon, Police ikomeza kuzotsa igitutu


Rayon Sport igiye gukina nta gihunga ifite
APR yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0



APR FC itanze agahenge ku ikipe ya Rayon, Police ikomeza kuzotsa igitutu
08/01/2017 00:23

Ikipe ya APR FC ntiyabashije kwitwara neza imbere ya AS Kigali mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, bikarangira ari igitego kimwe cya AS Kigali ku busa bwa APR FC.
<![endif]—>
Normal 0 false false false EN-US X-NONE X-NONE <![endif]—> (...)



Ikipe ya APR FC ntiyabashije kwitwara neza imbere ya AS Kigali mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, bikarangira ari igitego kimwe cya AS Kigali ku busa bwa APR FC.

ARR FC yari irimo kwiruka ku gikombe hamwe na Rayon Sport, aho zatandukanywaga n’ikinyuranyo cy’amanota 2 gusa rayon yarushaga APR,  gusa APR nyuma yo gutsindwa igitego kimwe na AS Kigali cyatsinzwe na Janvier bisa nk’ibihaye agahenge ikipe byahataniraga igikombe dore ko yo itarakina umukino wa yo, aho izahura na Pepiniere ku munsi w’ejo i Nyamirambo.

Si uwo mukino wari wabaye gusa kuko no muri stade ya IPRC Kicukiro hari habereye undi mukino aho ikipe ya Police yari yakiriye ikipe ya Sunrise bikarangira Police itsinze 2 kuri 1 cya sunrise cyabonetse kuri penality mu gihe ibitego bya Police byose byatsinzwe na Dany Usengimana.

 

Umutoza wa Sunrise avuga ko gutsindwa kw’abo hari impamvu nyinshi zibitera harimo no kuba abakinnyi batishimye, dore ko muri iyi kipe havugwamo kutishyurwa kw’abakinnyi mu gihe kingana n’amezi atatu.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!