Bamwe bibajije icyo Mourinho apfa n’umuzamu we De Gea kubera amagambo yatangaje !


Mourinho yaba atifuza ko De Gea yongera guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Man United



Bamwe bibajije icyo Mourinho apfa n'umuzamu we De Gea kubera amagambo yatangaje !
07/01/2017 18:51

Mourinho yavuze amagambo yatunguye benshi ku muzamu we David De Gea ndetse bamwe batangira kwibaza icyo bapfa.
Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko atifuza kubona David De Gea yongera gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Manchester united uyu mwaka.
David De Gea amaze imyaka itatu yikurikiranya ariwe uhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu ikipe ya Manchester united.
Ibi nibyo umutoza Jose Mourinho ashingiraho avuga ko bitagakwiye kubona umuzamu atwara iki gihembo imyaka itatu (...)



Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko atifuza kubona David De Gea yongera gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Manchester united uyu mwaka.

David De Gea amaze imyaka itatu yikurikiranya ariwe uhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu ikipe ya Manchester united.

Ibi nibyo umutoza Jose Mourinho ashingiraho avuga ko bitagakwiye kubona umuzamu atwara iki gihembo imyaka itatu yikurikiranya, Mourinho avuga ko iyo umuzamu atowe inshuro zingana gutyo biba bigaragaza ko ikipe idahagaze neza.

Mu magambo ye Mourinho yagize ati" Iyo umuzamu agizwe umukinnyi mwiza mu ikipe haba hari ikintu kitagenda neza, Ndizera ko uyu mwaka De Gea atariwe mukinnyi wacu witwaye neza, gusa yakoze akazi gakomeye yaradufashije cyane.

Ni byiza ko hibukwa akazi k’abazamu nabo bagahembwa, ariko iyo umuzamu agizwe umukinnyi mwiza imyaka yikurikiranya haba hari ikibazo gikomeye cyane. Mbisubiremo De Gea siwe mukinnyi wacu w’umwaka."

 umutoza Jose Mourinho

Umutoza Jose Mourinho asanga David De Gea uyu mwaka adakwiye kuba umukinnyi wa Man united witwaye neza.

David De Gea yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri iyi myaka itatu ishize mu ikipe ya Manchester united kuva Sir Alex Ferguson yasezera ku kazi k’ubutoza muri iyi kipe. 

Nta wundi mukinnyi urabasha gutwara iki gihembo inshuro eshatu mu ikipe ya Manchester united uretse Cristiano Ronaldo na David De Gea ufite n’agahigo ko kugitwara inshuro eshatu zikurikiranya.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!