Brazil: Nyuma yo gutoroka gereza yatangiye gukeneka Polisi


Abagororwa bacitse muri gereza batangiye gufatwa nk’intwari
Muri Bresil abagera kuri 167 batorotse gereza 56 bahasiga ubuzima



Brazil: Nyuma yo gutoroka gereza yatangiye gukeneka Polisi
03/01/2017 23:22

Umugabo ukomoka muri Brezil nyuma y’uko atorotse gereza yo mu majyaruguru y’umugi wa Manaus mu gihugu cya Brazil yatangiye gukeneka Polisi yifata amafoto(Selfies) maze akayashyira ku rubuga rwa Facebook.
Umugabo ukomoka muri Brezil nyuma y’uko atorotse gereza yo mu majyaruguru y’umugi wa Manaus mu gihugu cya Brazil yatangiye gukeneka Polisi yifata amafoto(Selfies) maze akayashyira ku rubuga rwa Facebook ntacyo yikanga.
Ku ifoto y’uyu mugabo, Brayan Bremer, wari ufungiye ubujura, yagaragaye asa (...)



Umugabo ukomoka muri Brezil nyuma y’uko atorotse gereza yo mu majyaruguru y’umugi wa Manaus mu gihugu cya Brazil yatangiye gukeneka Polisi yifata amafoto(Selfies) maze akayashyira ku rubuga rwa Facebook ntacyo yikanga.

Ku ifoto y’uyu mugabo, Brayan Bremer, wari ufungiye ubujura, yagaragaye asa n’uri mu ishyamba ry’inzitane ubundi azamura urutoki rwe nk’umuntu wiyemeye.

Bremer yacikanye n’abandi 72 bari bafunganywe muri gereza ya Antonio Trindade iri muri Leta ya Amazonas mu majyaruguru ya Brazil kuri iki cyumweru gishize.

Nyuma y’amasaha make abandi bagera kuri 112 bahise batoroka muri gereza ya Anisio Jobim nayo iri muri uyu mugi hafi ya Antonio yari yacitsemo abanyururu mbere yayo. Gusa ubwo abanyururu bageragezaga gucika muri iyi gereza abagera kuri 56 bakaba barahise bahasiga ubuzima.

Uyu Bremer ariko ngo n’ubwo yari afunze ntiyigeze ava kuri facebook kuko yagumye agaragara nkaho ariho n’ubwo hari itegeko ryabuzaga abanyururu gukoresha interineti muri iriya gereza yari afungiwemo.

Uyu mugabo agicika muri gereza yahise ashyira ifoto ye na bagenzi be bacikanye kuri facebook iyi foto ikaba yarabaye nka virusi muri iki gihugu aho usanga abantu bagenda bayiherererekanya ku mbuga nkoranyambaga.

A picture posted on Brayan Bremer's Facebook page shows him with four other men, one of whom is eating fruit

Bremer na bagenzi be batorokanye muri gereza

Nyuma y’uko Bremer ashyize iyi foto kuri Facebook konti ye yarasibwe gusa nyuma y’igihe gito hahise hatangira gufungurwa izindi konti zimuvugaho nka as @fugitivodoano(@FugitiveOfTheYear). Aha usanga bafata aba bagabo bacitse gereza nk’intwari bakamugereranya na bamwe mu bakinnyi ba film nka Prison Break n’izindi.

The selfie of Bremer and a fellow escapee made up to look like a poster advertising the TV series Prison Break

A film poster for Fuga Implacaval with the heads of the starts replaced by pictures of Brayan Bremer and a fellow fugitive.

 

Source: BBC

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!