Umuhanzi - Buravan




Buravan
11/12/2016 15:22

Burabyo Yvan cyangwa Buravan, Ni mwene Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu bana batandatu
Burabyo Yvan cyangwa Buravan, Ni mwene Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu bana batandatu. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombiere’.
Arangije umwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda CBE, mu bijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology. Yatangiye (...)



Burabyo Yvan cyangwa Buravan, Ni mwene Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu bana batandatu. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombiere’. 

Arangije umwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda CBE, mu bijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology. Yatangiye kuririmba muri 2009, aho yitabiriye amarushanwa ya RwandaTel, aba uwa kabiri ahabwa amafaranga miliyoni n’igice. 

Muri 2012, Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum, aza mu ba mbere bahembwe ko ari abahanga. Burabyo ubu atuye i Gikondo hafi y’ishuri yigaho rya Kaminuza y’u Rwanda muri CBE i Mburabuturo mu cyahoze ari SFB. Buravan amaze gukora zimwe mu ndirimbo zakiriwe neza n’abakunzi ba muzika Nyarwanda nka "Bindimo", "Urwo Ngukunda" yakoranye na Uncle Austin byatumye abengukwa n’inzu itunganya muzika ya "Infinity" baramusinyisha, Ubu niho abarizwa. 




Gira icyo uvuga kuri uyu muhanzi
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!