Charly na Nina basogongeje abanyarwanda kuri gahunda bafite muri uyu mwaka


Charly na Nina batangiranye umwaka indirimbo nshya



Charly na Nina basogongeje abanyarwanda kuri gahunda bafite muri uyu mwaka
05/01/2017 23:32

Charly na Nina umuntu yavuga ko bahiriwe n’urugendo mu mwaka ushize wa 2016, ubu bakomeje kwerekana ko bashaka kugira urwego bageraho muri muzika ya bo, aho batangiranye umwaka indirimbo nshya bise Face to Face yakorewe mu gihugu cya Uganda.
<![endif]—>
Normal 0 false false false EN-US X-NONE X-NONE <![endif]—> (...)



Charly na Nina umuntu yavuga ko bahiriwe n’urugendo mu mwaka ushize wa 2016, ubu bakomeje kwerekana ko bashaka kugira urwego bageraho muri muzika ya bo, aho batangiranye umwaka indirimbo nshya bise Face to Face yakorewe mu gihugu cya Uganda.

Umwaka wa 2016 usize winjije Charly na Nina mu mitwe y’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma y’aho aba bakobwa bagaragaje ko bashoboye, aba bakobwa bakunze gukora indirimbo zigakundwa cyane ndetse bikagaragazwa n’ibitaramo bikomeye bagiye bitabira.

Umujyanama w’aba bakobwa mu bya muzika, Alexis Muyoboke atangaza ko nta gahunda bafite yo gusubira inyuma, ko ahubwo bagiye gukora birushijeho ariyo mpamvu batangiye umwaka baha abanyarwanda indirimbo nshya bise Face to Face mu kubafasha gutangirana umwaka ibyishimo.

Face to Face ni indirimbo yanditswe n’umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Lay Signature ishyirwa hanze na Charly na Nina, aba bakobwa bamenyekanye cyane mu ndirimbi, Andoro bakoranye na Big Fizzo, Agatege, Owooma, izi zikaba zarabafashije kwigaragaza ku ruhando rwa muzika.

 

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!