Diamond na Judith barakekwaho kuba mu rukundo.




Diamond na Judith barakekwaho kuba mu rukundo.
28/07/2016 14:08

Amakuru atangazwa n�ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya bivuga ko Diamond ari kugaragaza umubano udasanzwe na Judith Nyambura wo mugihugu cya Kenya. Bikaba binavugwa ko bashobora kuba bari mu rukundo.
Judith Nyambura uzwi muri muzika nka Avril, biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’icyamamare Diamond Platinumz wo muri Tanzania.
Ngo kuva uyu Avril yagaragara mu mashusho y’indirimbo "Kesho" ya Diamond, bakomeje kugaragara bari kumwe kenshi kandi bafitanye urugwiro rudasanzwe, bikaba bivugwa (...)



Judith Nyambura uzwi muri muzika nka Avril, biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’icyamamare Diamond Platinumz wo muri Tanzania.

Ngo kuva uyu Avril yagaragara mu mashusho y’indirimbo "Kesho" ya Diamond, bakomeje kugaragara bari kumwe kenshi kandi bafitanye urugwiro rudasanzwe, bikaba bivugwa ko uyu mukobwa yatwaye umutima Diamond.

Gusa ubwo yaganiraga na East African Radio yo muri Kenya, uyu Avril yavuze ko hari imishinga yamuhuje na Diamond ndetse akaba asanzwe anamukunda nk’umuntu afatiraho urugero mu gukora cyane, ibyo kugirana urukundo rwihariye byo akaba yarabiteye utwatsi.

Gusa ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byo bikomeje gushimangira ko urukundo rwabo rwamaze gushinga imizi, kandi ibyo kuvuga ko bahuzwa n’imishinga bikaba ari nako byabanje kuvugwa igihe Diamond yatangiraga gukundana na Zari.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!