Dore ibintu bitangaje utari uzi ku mabara twifashisha buri munsi


Amabara asobanura iki
Ese gukunda ibara runaka byaba bifite aho bihuriye n’ubuzima
Ese ibara runaka ryaba rifitanye isano n’umubare runaka



Dore ibintu bitangaje utari uzi ku mabara twifashisha buri munsi
09/12/2016 23:11

Isi itatswe amabara anyuranye bikaba aribyo bituma isa neza uku tuyibona ndetse tukayishimira. Hari amabara atandukanye rimwe na rimwe akaba agenderwaho mu kugena ibyo umuntu yambara cyangwa ataka aho aba cyangwa akorera. Ese waba wari uzi impamvu yo gukoresha ibara runaka icyo bisobanura cyangwa.
Isi itatswe amabara anyuranye bikaba aribyo bituma isa neza uku tuyibona ndetse tukayishimira. Hari amabara atandukanye rimwe na rimwe akaba agenderwaho mu kugena ibyo umuntu yambara cyangwa (...)



Isi itatswe amabara anyuranye bikaba aribyo bituma isa neza uku tuyibona ndetse tukayishimira. Hari amabara atandukanye rimwe na rimwe akaba agenderwaho mu kugena ibyo umuntu yambara cyangwa ataka aho aba cyangwa akorera. Ese waba wari uzi impamvu yo gukoresha ibara runaka icyo bisobanura cyangwa bishushanya.

Dore ubusobanuro bw amwe mu mabara y’ingenzi na byinshi biyerekeyeho utari uzi:

 

 Ibara ry’umutuku.” Iri bara kenshi rikunze gukoreshwa rishushanya umuriro,amaraso, urukundo rw’ikintu runaka, ikindi umutuku werekana ibintu bitandukanye , muri ibyo twavuga :inyota yo gushaka gukora ikintu runaka,Uburanga, urukundo n’ibindi. Umubumbe wa Mars bakaba berekana ko ufitanye isano n’ibara ritukura. Ibiribwa bitukura byongera imbaraga, Bikarinda indwara, bikongera libido.

  Amabara yose aba afite imibare basa n’abayitirira, Ibara ritukura ryo rikaba rigereranywa n’ umubare rimwe (1). Indango y’iri bara igira iti” ndatwika.”

 Oranje: iri ni ibara ryiza cyane rikaba risa n’uruvange rw’ibara ry’umuhondo n’umutuku. Iri bara riranga ibyishimo, ubushake;ubusabane n’abandi, n’ubwenge. Iri bara rikaba rigereranywa n’umubumbe wa Mercure. Iribara rikaba ifite ikimenyetso cya Gemini. Kubyerekeye imibare Iribara rikaba rigereranywa n’umubare kabiri cyangwa kane. Gukoresha ibara ritukura byerekana gutanga ubufasha mu gufata ibyemezo. Indango y’iri bara igira iti “ndihagije.”

 Umuhondo: Umuhondo ni ibara rikunze gukoreshwa bashushanya izuba.Iri bara rikoreshwa mu kwerekana, ubwirinzi, ubwenge, ibyifuzo byiza n’umucyo.

Izuba rikaba rigereranya na Luminari cyangwa izuba. Ikimenyetso cy’ umuhondo kikaba ari Leo. Mu mibare umuhondo ukoreshwa ushaka gusobanura rimwe cyangwa gatatu. Gukunda kurya ibiribwa byiganjemo ibifite ibara ry’umuhondo bifasha mu kurwanya ibibazo byo kurwara amaso, abakunda gukoresha iri bara usanga barangwa no kwigirira icyizere, no gutumanaho byoroshye. Indango ikaba ari “ni ndashyigikiwe.”

 Icyatsi kibisi: iri bara rikunze ku garagaza ibyatsi cyangwa ibimera. Rikunze gushushanya urubyiruko, amarangamutima, gukura; ubuzima bwiza, imiterere. Imibumbe ishushanywa n’icyatsi ni Isi na Venusi. ikirango cya zodiac ni libra taurus. Icyatsi kibisi kikaba gifitanye isano n’imibare ya kane na gatandatu. Ibiribwa byiganjemo n’ibara ry’icyatsi bifasha kugira ubuzima bwiza, indango ni” ndemewe”. (I’m accepted).

 Ubururu: ubicu bisobanura neza ubururu: ubururu bwerekana ahantu hafunguye, ubwigenge no kwibaza ibihenze. Ubururu bukaba bwitirirwa umubumbe wa Juputeri. Ikirango cyayo ni Sagittarius naho umubare uhuzwa n’ibara ry’ubururu ni gatanu. gukoresha ibintu byiganjemo ubururu bivura ibyiyumvo bikabitera gukora neza. Abantu bakunda ubururu bakunze kurangwa n’ubushobozi bwo kubasha kwisobanura. “Indango ni ndahenze”

 Indigo: iri bara kuribonera ikinyarwanda ntibyoroshye, ariko ni ibara rijya gusa n’ubururu. Indigo igaragaza gushikama mu kintu. Mu byo babashaka kwerekana harimo: amarangamutima, imbaraga, ubwishongore n’ubwiganze. Imibumbe bijyana twavuga Ni Naputine na Saturune. Ikimenyetso ni capricorne na Pisces. Imibare indigo ishushanya ni gatanu na karindwi. Umuntu ukunda gukoresha ibara rya indigo bibabishatse kwerekana umuntu ukomeye ku ntego ze. Ufasha abandi kuvura ibikomere bya roho cyangwa byo mu mwuka. Indango ni “ndahamye.”

 

 Move(rose) ni ibara rikuze benshi bakunda iri bara ritwibutsa ibijyanye na roho no gusangizanya ibyiyumvo, ubuyoboke n’amahoro. Umubumbe bihuye ni Uranusi n’ukwezi.

Ikimenyetso ni Aquarius na cancer. Imibare bitirira iri bara ni 7 na 12. Abantu bakunda gukoresha iri bara barangwa imico yo kurwanirira abandi no kubumva. Indango ni ndi umunyempinduka.

 Umukara: iri bara rikunze gukoreshwa bagaragaza umwijima. Iri bara rigaragaza imbaraga, ubuvumbuzi; gutuza, kutagira imbabazi. Umubumbe berekana ko bifitanye isano nka saturne na pluto. Ikimenyetso ni capricorne na scorpio, umuntu ukunda gukoresha umukara akunze kurangwan’umutuzo gutuza, kurinda. Indango ni “singira iherezo.”

 Umweru: umweru usobanura ubuhanga n’umucyo n’intungane imyumvire yo ku rwego rwo hejuru. Ibara ry’umweru rikaba rifatanye isano n’imibumbe nka Mercure. Igikimenyetso ni Virgo. Imibare bijyana ni 1 na 7. Abantu bakunda umweru bashyira imbere isuku ibintu iri ku murongo, “ndarabagirana.”

 

Aya mabara ukunze gusanga umuntu ahitamo imyenga yambara rimwe na rimwe yitaye ku bwiza bw’ibara runaka cyane cyane ababa bashaka kujyanisha. Ni byiza rero kumenya ubusobanuro w’ibara runaka n’icyo risobanura kugirango bigufashe kuenya ubutumwa bitanga doreko buri kintu cyose gikozwe, kibaye kiba gifite ubutumwa gisigira ikiremwamuntu.

 

 

 



 

 

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!