Manda ya Barack Obama isize imfugwa 4 zisohowe muri gereza ya Guantanamo


Manda ya Obama isize imfungwa 55 arizo asigaye muri gereza ya Guantanamo
Guantanamo ifungwa zigera kuri 4 za mbere y’uko Obama asohoka muri White House!



Manda ya Barack Obama isize imfugwa 4 zisohowe muri gereza ya Guantanamo
06/01/2017 19:54

Leta Zunze ubumwe za Amerika zarekuye zimuye imfungwa 4 z’abanyayemeni zari zifungiwe muri Gereza ya Guantanamo ibarizwa mu gihugu cya Cuba zikaba zajyanywe muri Arabia Soudite.
Leta Zunze ubumwe za Amerika zarekuye zimuye imfungwa 4 z’abanyayemeni zari zifungiwe muri Gereza ya Guantanamo ibarizwa mu gihugu cya Cuba zikaba zajyanywe muri Arabia Soudite.
Obama yari yaarasezeranyije abanyamerika gufunga Gereza ya Guantanamo
Amakuru dubikesha BBC, aravugako Ubuvugizi bukuru bwa Pantagone (...)



Leta Zunze ubumwe za Amerika zarekuye zimuye imfungwa 4 z’abanyayemeni zari zifungiwe muri Gereza ya Guantanamo ibarizwa mu gihugu cya Cuba zikaba zajyanywe muri Arabia Soudite.

Obama yari yaarasezeranyije abanyamerika gufunga Gereza ya Guantanamo

Amakuru dubikesha BBC, aravugako Ubuvugizi bukuru bwa Pantagone bukaba bwemeje aya makuru yo kurekura izi mfungwa zo muri gereza ya Guantanamo zigara kur 4 nyuma yaho zashinjwajwe gukorana na Al Qaida ariko bakaba batigeze bakatirwa.

Ikaba ivuga ko imfungwa zisigaye muri gereza ya Guantanamo bagera kuri 55, mu gihe izindi mfungwa zigera kuri 15 biteganyijwe ko zizoherezwa mu bihugu bitandukanye birimo Ubutaliyani, Omani, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umunyamakuru wa AFP akaba yemeje ko yiboneye imfungwa 4 zururuka indege ku kibuga cy’indege kizwiho kwakirirwaho abayobozi bakomeye cya Riyadh.

Nyuma y’imyaka 14 abagabo barekuwe ariko bamurirwa muri Arabia Soudite ni Mohammed Ali Abdullah Bwazir, Salem Ahmad Hadi Bin Kanad, Muhammed Rajab Sadiq Abu Ghanim and Abdallah Yahya Yusif Al-Shibli.

Byari ibyishimo nyuma y;imyaka 15 yongeye kubonana nabavandimwe be

Kuri uyu wa kabiri Perezida uheruka gutorwa Donald Trump yumvikanye anenga bikomeye uyu mushinga wo kwimura ziriya mfungwa zo muri Guantanamo aho yavugagako zizaguma hariya kuko ari abantu babi bashobora no kwongera bagateza intambara.

Perezida ucyuye igihe wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama akijya ku buyobozi mu mwaka wa 2008 akaba yari yasezeranyije ko azafunga burundu gereza ya Guantanamo.

Ibi bikaba bibaye mu gihe hasigaye igihe gito cyane ngo Obamawatangije uyu mushinga asohoke muri prezidanse ya Amerika. Dore ko kuri uyu wa gatanu ari bwo haba ibirori byo kumusezera.

 

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post