Ni nde wigaruriye umutima wa Diane wahoze ari umukunzi wa Platin?


Platin na Diane baba batagikundana
Urukundo rwa Platin na Diane rwaba rugeze mu marembera



Ni nde wigaruriye umutima wa Diane wahoze ari umukunzi wa Platin?
07/01/2017 23:30

Nameye platin umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz yaba yatandukanye na Ingabire Diane bari bamaranye imyaka ine bakundana.
Nameye platin umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz yaba yatandukanye na Ingabire Diane bari bamaranye imyaka 4 bakundana.
Aba bombi bakunze kugaragara mu bihe bitandukanye bari kumwe mu bitaramo byinshi, Platin na Diane babaga bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi, yewe no mu bukwe bwa Knowless na Clement bakaba bari kumwe.
Ibi byaje (...)



Nameye platin umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz yaba yatandukanye na Ingabire Diane bari bamaranye imyaka 4 bakundana.

Aba bombi bakunze kugaragara mu bihe bitandukanye bari kumwe mu bitaramo byinshi, Platin na Diane babaga bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi, yewe no mu bukwe bwa Knowless na Clement bakaba bari kumwe.

Ibi byaje gukurikirwa no kuba Diana yararashyize izina rya Platin mu mazina yakoresha ku mbuga nkoranyambaga. ndetse ashyira na tatuwaje mu mugongo we iriho iriho izina rya Platin.

Iyi ni tatouage Diane yari yarashyize mubiri we y’izina rya Platin

Bikaba byagiye ku mugaragaro rero ko Nemeye Platin yaba atakiri mu rukundo na Diane ubwo Ingabire Diane ku rubuga rwe rwa Instagram yagaragaje y’umusore witwa Rutayisira Fiston uba muri Leta Zunze bumwe za Amerika akaba avuga ko ari we mukunzi we mushya. 

Uyu ni Fiston uri mu rukundo na Diane,aya akaba ari amagambo yurukundo bandikiranye kuri Instagram

Yewe ikiyongera ku kuba hagaragaye amafoto yabo. Aya mafoto yari aherekejwe n’ibiganiro aba bombi bagiranye byiganjemo amagambo y’urukundo.

Inshuti z’aba bombi zikaba zivuga ko hashize iminsi batandukanye. Gusa bikaba bitari byajya ahagaragara. 

Turacyabakurikiranira iby’aya amakuru no kumva ibyo ba nyir’ubwite babivugaho, nitumara kubimenya tuzabibatanagariza.

Tubibutseko iyi ari imwe mu macouple y’abahanzi yari irambye, dore ko amenshi yagiye abaho agasenyuka hadaciye kabiri.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!