Ese waba ujya ubura ibitotsi menya ibyakuvura iyo ndwara?


Ese waba warabaswe no kubura ibitotsi
Ni iki wamenya ku bitotsi
mugihe wariye ibinyamavuta ushobora kubura ibitotsi



Ese waba ujya ubura ibitotsi menya ibyakuvura iyo ndwara?
10/12/2016 16:35

Ikiremwamuntu kimara kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacyo gisinziriye. Ariko bijya bigorana kuri bamwe ugasanga babaswe no kubura ibitotsi kandi ntako batagize ngo basinzire. Burya gusinzira ni bumwe mu buryo bufasha umubiri wacu kwiyubaka no gukora kw’abasirikare b’umubiri.
Ikiremwamuntu kimara kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacyo gisinziriye. Ariko bijya bigorana kuri bamwe ugasanga babaswe no kubura ibitotsi kandi ntako batagize ngo basinzire. Burya gusinzira ni bumwe mu buryo bufasha (...)



Ikiremwamuntu kimara kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacyo gisinziriye. Ariko bijya bigorana kuri bamwe ugasanga babaswe no kubura ibitotsi kandi ntako batagize ngo basinzire. Burya gusinzira ni bumwe mu buryo bufasha umubiri wacu kwiyubaka no gukora kw’abasirikare b’umubiri.

Gusinzira bifasha umubiri wacu gukora neza

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika kiga ku mikorere y’ubwonko (National Institute of Neurological Disorder and Stroke), bwagaragaje ko miliyoni 40 z’abanyamerika bafite ikibazo cyo gusinzira.

Dore bimwe mu byo wakora bikagufasha kubona ibitotsi:

Ku bantu babana gusinzira biranezeza

Kugabanya ingano y’ikawa unywa: niba ujya ugira ikibazo cyo gusinzira ugomba kubanza ukareba niba utajya unywa ikawa nyinshi. Kuko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri ry’ubuvuzi rya Wayne bwagaragaje ko abantu banywa ikawa inshuro hagati ya 0 na 3 mu masaha ya mbere yo kuryama bagira ikibazo cyo kubura ibitosti bitewe n’ikawa.

kureka itabi: Ku bantu baba bafite indwara yo kubura ibitotsi ariko bakaba banywa itabi ni byiza kurireka. Ubushakatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubuvuzi bwo mugatuza,(college of chest medicine) bwagaragaje ko mu itabi harimo nikotini ibuza umuntu ibitotsi. 

kugabanya kurya ibiribwa birimo amavuta mbere yo kuryama: mbere yo kuryama si byiza kurya ibiryo birimo amavuta, kuko bigira uruhare mu gutuma umuntu adasinzira neza. Ikindi si byiza guhita uryama ukimara kurya. Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku gusinzira kizwi nka National Sleep Foundation. Bugaragaza ko kurya ibiryo birimo amagi, amafi n’inyama z’inkoko bigira uruhare mu kubuza umuntu gusinzira. Kuko ibi biribwa birimo imisemburo ya tryptophan yihinduramo melatonin ishobora kubangamira igifu maze ntigikore neza uko bikwiye bigatuma n’ubonko budakora neza. Abashakashatsi bagira inama abantu Babura ibitotsi muri ubu buryo ko bajya bakoresha amafunguro yiganjemo ibinyampeke kuko byagufasha kujya ubona ibitotsi ku buryo bworoshye.

Kwegereza uburiri hafi y’izuba: nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje abantu bakunda gukorera mu biro aho usanga izuba ribasha guca mu idirishya rikabageraho ukunze gusanga basinzira bya hato na hato. Ibyo ni byo bituma abahanga bo muri kaminuza y’ubuvuzi ya Northwest bavuga ko kwegereza uburiri hafi y’idirishya kandi hafi y’aho ushobora kugera ku zuba byagufasha kubona ibitotsi byoroshye. Aha bibanze ku bantu baryama ku manywa bakabura ibitotsi.

Gutekereza gato mbere yo kuryama: mbere yo kuryama ni byiza kubanza ugakora umwitozo muto wo gutekereza ku tuntu dutandukanye. Ibi byagufasha kubona ibitotsi kuko uba usa nk’aho wateguye ubwonko ukabumenyesha igikorwa ugiye gukora. Ibi bituma ubwonko bubyakira neza maze igihe uryamye ugasinzira neza ntakibazo.

Kunywa icyayi: icyayi gitandukanye n’ikawa kuko ikawa ibuza umuntu ibitotsi naho icyayi cyo ni cyiza kukinywa mbere yo kuryama. Impamvu zigaragazwa ni uko kifitemo ibintu bigamanya impungenge bigasubiza ubwonko ku murongo. Ibi rero bigabanya gucangamukirwa k’ubwonko maze waryama ugasinzira neza.

Bamwe bananirwa gusinzira mu gihe abandi basinziriye

Mu gihe ubonye iki kibazo gikomeje gufata indi ntera ni byiza kujya kwa muganga akakugira inama.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!