Ese waba ujya wibaza icyaba gitera umunaniro ukabije ndetse n’icyawukuvura?


B12 umuti w’umunaniro ukabije
imikorer y’ubwonko ikeneye B12
Abageze mu zabukuru B12 hari icyo yabamarira



 Ese waba ujya wibaza icyaba gitera umunaniro ukabije ndetse n'icyawukuvura?
14/12/2016 18:30

Nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragarije ko abanyamerika bagera kuri 40% bafite ikibazo cyo kugira Vitamine B12 nke barangwa n’ibibazo by’umunaniro udashira, benshi mu batuye isi usanga bahabwa urukingo rwa vitamin B12 mu rwego rwo kubongerera imbaraga.
Nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragarije ko abanyamerika bagera kuri 40% bafite ikibazo cyo kugira Vitamine B12 nke barangwa n’ibibazo by’umunaniro udashira, benshi mu batuye isi usanga bahabwa urukingo rwa vitamin B12 mu rwego rwo kubongerera (...)



Nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragarije ko abanyamerika bagera kuri 40% bafite ikibazo cyo kugira Vitamine B12 nke barangwa n’ibibazo by’umunaniro udashira, benshi mu batuye isi usanga bahabwa urukingo rwa vitamin B12 mu rwego rwo kubongerera imbaraga. Burya rero iyi vitamin ya B12 ifititiye umubiri wacu ayandi mabanga tutari tuzi.

Dore ibyo vitamin B12 imarira umubiri wacu:

Kwongera imbara: B12 ni imwe muri vitamine zifasha umubiri guhora imbaraga. Ni imwe muri vitamin zigaburira uturemangingo tugahorana imbaraga natwo tukazohereza mu mubiri wose. Byakunze kugaragara ko iyo udafite iyi vitamine uturemangingo twawe ducika intege, bigatera umuntu guhorana imbaraga nke no guhorana umunaniro ukabije. Intungamubiri ziri muri B12 zongerera uturemangingo ubushobozi bwo kwongerera imbaraga ubwonko bigatuma dutekereza neza cyane kuko tuba dufite imbaraga.

Kurinda umutima: umutima wacu uhura n’ibibazo bitandukanye birimo indwara zitanduka. zishobora kwiyongera cyangwa zikagabanuka bitewe n’ikigero cya vitamin B12 ufite mu mubiri. Akamaro k’iyi vitamine ku mubiri ni kanini dore ko ku mutima igira umumaro wo ukwigizayo amavuta yitwa homocysteine ituruka mu maraso. Igihe homocysteine yinjiye mu maraso iziba imitsi ijyana amaraso bigatera indwara z’umutima zirimo no kuba umuntu yapfa. Rinda umutima wawe ibyawangiza ufata amafunguro yiganjemo B12.

Gukomeza amagufwa: ubushakashatsi buheruka gukorerwa ku barwayi bari bafite ikibazo cy’indwara y’amagufa izwi nka Osteoporosisa. Bwagaragaje ko abantu bafite homocysteine nyinshi mu mubiri baba bafite ikibazo cyo kubura B12. Ibyo bikagira ingaruka ku kuba umuntu yagira ikibazo cyo kugira amagufa yoroshye. Ni byiza gufata amafunguro yiganjemo B12 kugirango wiyongerere amahirwe yo kugira amagufa akomeye.

Kurinda imitsi: imitsi yawe ikeneye uburinzi bukomeye buyirinda toxin n’imirasire y’izuba. Mu gihe ubu bwirinzi bubuze habaho kwangirika kwa melanine maze bigatuma imitsi ijya ahagaragara aho biba ishobora kwangizwa n’izuba mu buryo bworoshye ibi bikaba byana tuma imitsi ipfa.

B12 igira akamaro ku mikorere y’ubwonko

Irinda ubwonko: ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba Alzheimer, bwagaragaje ko benshi muri bo bafite vitamine ya B12 nke ugereranyije n’abandi bo mu kigero cyabo. Ibi bigaragaza uburyo iyi vitamin ya B12 igira uruhare mu kurinda no kongerera imbara ikorwa ry’uturemangingo two mu bwonko. Ku bura kwa melanine byagaragayeko ku turemangingo tw’ubwonko bitera indwara ya Alzheimer. Ubushakashatsi bwanagaragaje ko kubura Cobalamin bitera indwara ya Dementia ku bantu bakuze mu gihe batabonye indyo yuzuye.

B12 tuma umuntu ahorana itoto: gusaza biza mu gihe uturemangingo twatangiye kuba duke ikindi bishobora guterwa no kuba DNA idakora neza uko bikwiye. Hari ibintu byinshi bishobora gutera kuba DNA yakora nabi. Muri ibyo harimo imirasire y’izuba ikabije, kugira toxine mu maraso , kugira isukari nyinshi mu maraso, ndetse na omega -6 fat mu mmafunguro yawe. B12 ifasha gukora kwa DNA k’uturemangongo bigatuma umuntu ahorana itoto.

Tubibutse ko mu mafunguro wasangamo Vitamine B12 harimo inyama. imboga n’ibindi.

Inyama zikungahaye kuri B12




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!