Ese waba uzi itandukaniro ry’amezi ya Kinyarwanda y’ubu n’aya kera ? Dore ubusobanuro kuri yo


Amezi yakinyarwdana yahabwaga amazina ahagendewe kuki
Ese Mutarama ni ko kwari ukwezi kwa mbere mu mezi ya kinyarwanda



Ese waba uzi itandukaniro ry'amezi ya Kinyarwanda y'ubu n'aya kera ? Dore ubusobanuro kuri yo
20/12/2016 15:09

Amezi mu Kinyarwanda nk’uko mu zindi ndimi usanga afite ubusobanuro bwihariye no mu Kinyarwanda amezi afite ubusobanuro bwayo hagendewe k’umucoibihe by’imvura n’izuba. ihinga n’isarura byarangaga imibereho y’abanyarwanda bo ahambere.
Amezi mu Kinyarwanda nk’uko mu zindi ndimi usanga afite ubusobanuro bwihariye no mu Kinyarwanda amezi afite ubusobanuro bwayo hagende we k’umuco, ibihe by’imvura n’izuba. ihinga n’isarura byarangaga imibereho y’abanyarwanda bo hambere.
01. Mutarama: ni ukwezi kwa mbere (...)



Amezi mu Kinyarwanda nk’uko mu zindi ndimi usanga afite ubusobanuro bwihariye no mu Kinyarwanda amezi afite ubusobanuro bwayo hagende we k’umuco, ibihe by’imvura n’izuba. ihinga n’isarura byarangaga imibereho y’abanyarwanda bo hambere.

01. Mutarama: ni ukwezi kwa mbere mu mezi 12 agize umwaka. Uku kwezi rero kwiswe gutya bitewe n’uko muri icyo gihe abantu baryamaga batinze bataramye. Dore ko nta mirimo myishi babaga bahugiyemongo ize gutuma bazinduka. Ibyo bigatuma barara bataramye maze bakaryama bitinze dore ko bababatari buzinduke bitabira umurimo.

02. Gashyantare: Uku ni ukwezi kwa akabiri mu mezi agize umwaka. Ni igihe kiba kiganjemo izuba ryinshi ariko ry’igihe gito. Ibi bituma nta bantu bicara ku ntare (amabuye Manini ari ahantu runaka) bitewe n’uko aba ashyushye.

03. Werurwe: ni ukwezi kubamo imvura nyinshi baguhaye iri zina biturutse kumvugo igira iti "werure Ugwe.”

Mu mibereho y’abanyarwanda inka niyo yari ishingiro rya byose

04. Mata: uku ni ukwezi kubamo imvura nyinshi ituma ubatsi buboneka maze inka zikarisha imbyeyi zikagwiza umukamo.”

05. Gicurasi: uku ni ukwezi kw’ibicu byinshi bizinduka bibuditse. Biturutse kuri ibyo bihe, hakaba ariho abanyarwanda bahereye bakwita Gicurasi. abandi baba bashaka gutebya bati” ni Gucurane. bitewe n’uko muri uku kwezi ukunze gusanga abantu benshi barwaye ibicurane.

06. Kamena: kamena, kamena amasekuru; uku ni ukwezi amasaka aba yeze yabaye menshi,aho batayahura arayasekura. Icyi gihe usanga ahantu hose basekura amasaka.

07. Nyakanga: Uku ni ukwezi kw’izuba ryinshi cyane, aha ni mu mpeshyi, nta bwatsi buba buriho kubera izuba. Iyi ni ya nyakanga ikanga amabuguma kuko icyo gihe inka z’amabuguma ziahhurira n’ibibazo bitewe no kubura ubwatsi n’amazi.

08. Kanama: uku kwezi ni kumwe muri ya mezi atatu y’impeshyi. Muri uku kwezi ho izuba riba ari ryinshi cyane ku buryo rituma ibintu byose byuma Ibindi bikanama. Dore ko nta n’agacu k’imvura kaba karangwa I Rwanda. Bakaba baravuga ngo ni kanama kanamira nzeri.

09. Nzeri: ni ukwezi imvura yabaga igwa, Icyo gihe imvura yabaga iriho inka zikabona ubwatsi izari zaragishishijwe zigataha. Ubuzima bugakomeza n’imyaka yabaga itangiye kwera. 

10. Ukwakira: ni ukwezi imyaka yabaga yeze abantu basarura bakira umusaruro w’ibyo bejeje.

11. Ugushyingo: kwari ukwezi imyaka yabaga yeze, ubundi bamara gusarura bagatangira guhunika imyaka mu bigega. Bakaba barakwitaga ugushyingo gushyingira ukuboza.

12. Ukuboza: ni ukwezi kuba kurimo imvura nyinshi aha abantu babaga bamaze gusarura imyaka imaze guhora, Ubwo rero iyabaga yarabuze gisarura yatangiraga kuborera mu mirima. Bakaba ariho baheraga bavuga ngo ni ukuboza kuboza imyaka.

Aya ni amezi ya Kinyarwanda y’ubu. amezi ya kera bayatondeka bahereye kuri nzeri.

Urutonde rw’amezi ya Kinyarwanda kera rugaragaza ko amezi yari 13, dore uko yakurikiranaga:

(2)Ukwakira, (3)Ugushyingo, (4)Ukuboza,

(5)Mutarama, (6)Gashyantare, (7)Werurwe, (8)Mata, (9)Gicurasi, (10)Kamena, (11)Nyakanga, (12)Tumba Kanama, (13)Tumba Nyakime.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!