Ese wari uzi inkomoko y’uwiswe Pere Noel? Dore ibisobanuro


Santa Clause yabaye pere Noel gute
Ni bihe bikorwa pere noel akorera abana ku munsi mukuru wa Noheli



Ese wari uzi inkomoko y'uwiswe Pere Noel? Dore ibisobanuro
19/12/2016 17:12

Hasigaye iminsi mike ngo abatuye isi bizihize umunsi mukuru wa Noheli umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka ry’umucunguzi Yezu Kristu. Kuri uyu munsi haba hari uwo abana benshi bishimira kubera ko baba bizeye ko ari bubahe impano za Noheli. Uyu nta wundi ni Pere Noel.
Hasigaye iminsi mike ngo abatuye isi bizihize umunsi mukuru wa Noheli umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka ry’umucunguzi Yezu Kristu. Kuri uyu munsi haba hari uwo abana benshi bishimira kubera ko baba bizeye ko ari bubahe (...)



Hasigaye iminsi mike ngo abatuye isi bizihize umunsi mukuru wa Noheli umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka ry’umucunguzi Yezu Kristu. Kuri uyu munsi haba hari uwo abana benshi bishimira kubera ko baba bizeye ko ari bubahe impano za Noheli. Uyu nta wundi ni Pere Noel.

Ushobora kuba wajyaga wibaza inkomo y’uyu mugabo n’uko yaje reka tukubwire byinshi ku bimwerekeyeho.

Umugabo wihishe inyuma y’iyi nkuru ni uwitwaga Santa Claus cyangwa Mutagatifu Nikora(St Nichola). Uyu mutagatifu Nikola yabayeho ahagana mu kinyajana kane mbere y’ivuka rya Yezu. Yavukiye ku mugabane wa Asia mu karere ka Myra.

Ubuzima bwe bwaranzwe no kugirira neza abakene n’abandi bantu baciye bugufi. Ibi yabifashwagamo n’amafaranga yari yarasigiwe na se. Dore ko Se yapfuye akiri muto ariko amusigiye amafaranga menshi cyane.

Ibikorwa byo kugira neza kwa Mutagatifu Nikola (St Nichola)

Ibikorwa byo kugira neza kwa mutagatifu Nikola byatumye atazibagirana mu mitima ya Benshi. Byamugize icyamamare ku isi yose n’ubwo yaje kumenyekana bitinze.

Iherezo ry’ubuzima bw’uyu mugabo ntirivugwaho rumwe ndetse n’urupfu rwe cyangwa igihe yaba yaritabiye umuremyi ntibyigeze bimenyekana. Amakuru avuga ko uyu Mugabo yaba yaraje kwimuka ava Myra aza guhunga nyuma akaba yaraje gufungwa n’umwami w’abami wa Diocletia.

Kuri ubu haracyari urujijo ku kumenya neza igihe uyu mugabo w ‘umugira neza yaba yaritabiye Imana. Hari abavuga ko yaba yaritabye Imana kuwa 6 Ukuboza hagati y’imyaka ya 345 na 352.

Uyu mugabo n’ubwo yaba yarapfuye icyo gihe amagufaye yatoraguwe mu gihugu cya Turukiya mu mwaka 1087 Ajyanwa muri kiliziya yo mu Butariyani ahitwa Port of Bari.

Ku munsi mukuru wo kuwa 6 ukuboza wa mutagatifu Nichola abasare bo ku ruzi rwa Bari bikoreraga igishushanyo cya Mutagatifu Nichola bagikuye muri Katederali. Ubwo babikoraga bizeye ko ishobora guha umugisha amazi bagendamo maze bikabahesha kujya bagira ingendo nziza.

Ese byaje bite ko Mutagaatifu Nichola ahinduka Santa Clause ese ni iki yakoreraga abana byatumye yitwa PERE Noel?

Pere Noel yazaniraga impano abana ku munsi mukuru wa Noheli

Ahayinga ikinyejana cya 16 mu majyaruguru y’u Burayi iyi nkuru ya mutagatifu Nikola yari itaramenyekana. Icyo gihe hari umuntu wazaniraga impano abana ku munsi wa Noheli. Mu Bwongereza bamwitaga papa wa Noheli (father of Christimas) umusaza wa Noheli. Aha ni mugihe mu Bufaransa bamwitaga pere noel. Aha hakaba ariho hakomotse iri zina rya Papa Noheli cyangwa Pere Noel.

Uburyo mutagatifu Nikola yahindutsemo Santa clause byaturutse k’ukuntu mu bihugu byinshi babivuga. Muri Otrishe no mu Budage uyu mugabo waha impano abana ku munsi wa noheli yitwaga(christkind) uyu akaba yari afite ishusho y’umwana ufite umusatsi wa zahabu n’amababa afite n’amababa iki kikaba cyari igishushanyo cyashushanyaga yezu wabaga yavutse.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafatiye ku kuntu abadage bavugaga ibya Pere noel bakavuga Kris Kringle bamaze kumenya inkuru ya Mutagatifu Nikola (St Nichola) babihinduramo sinterklaas ari na byo byaje kuvamo santa Clause!

Abana bishimiraga Pere noel kuko yabafashaga kwishimana n’umwana wavutse(photo internet)

Ku munsi wa Mutagatifu Nikola nk’uko byinshi mu bihugu by i Burayi biwizihiza kuwa 6 Ukuboza, kuwa 5 ukuboza abana basiga inkweto zabo hanze bizeye ko ziza kuzuzwamo impano, bakaba baba bizeye ko mu gihe basize karoti mu nkweto iribwa n’indogobe ya Pere Noel nawe aba ari bubasigiremo impano. Inkuru ya mutagatifu Nikola yamenyekanye cyane ubwo abahanzi n’abanyenganzo bavumburaga iyi nkuru ya ya Mutagatifu Nikolabatangira kuyihimbaho ibisigo.

Niba wajyaga wibaza byinshi kuri uyu mugabo wiswe pere Noel ngayo amwe mu mateka ye n’ukuntu kubera ubugira neza bwe byatumye , umuntu wahaga impano ku munsi wa Noheli yitirirwa izina rya mutagatifu Nikola.

 




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!