Nkore iki ko gutinya gukora imibonano mpuzabitsina cyane bigiye kumaraho inshuti ?


Gutinya gukora imibonano mpuzabitsina bituma yangwa n’abasore bakundanaga.
Yabuze icyo yakora kubera kubengwa n’abasore nyuma yo kubangira gukorana imibonano mpuzabitsina.



Nkore iki ko gutinya gukora imibonano mpuzabitsina cyane bigiye kumaraho inshuti ?
04/01/2017 17:41

Iyumvire ibyabaye kuri uyu mukobwa wagiye ubengwa n’abasore benshi kubera gutinya gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bukabije..
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 yatwandikiye agisha inama abasomyi b’urubuga umusare.net yagize ikibazo cyo kubengwa(kwangwa) n’abahungu bagiye bakundana kubera kwanga gukorana nabo imibonano mpuzabitsina bitewe n’ukuntu ayitinya cyane.
Yagize ati " Ndi umukobwa w’imyaka 25 ndacyari isugi sinzi gukora imibonano mpuzabitsina uko bisa. Nkiri nko mu kigero (...)



Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 yatwandikiye agisha inama abasomyi b’urubuga umusare.net yagize ikibazo cyo kubengwa(kwangwa) n’abahungu bagiye bakundana kubera kwanga gukorana nabo imibonano mpuzabitsina bitewe n’ukuntu ayitinya cyane.

Yagize ati " Ndi umukobwa w’imyaka 25 ndacyari isugi sinzi gukora imibonano mpuzabitsina uko bisa. Nkiri nko mu kigero cy’imyaka 16 abakobwa bamwe bajyaga baganira ukuntu gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere bibabaza cyane ku buryo nta kindi wumva ku bwinshi usibye ububabare.

Ibi byaje gutuma ntinya gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bukabije ! umuhungu twakundanye bwa mbere yansabye ko turyamana ndamuhakanira akajya ahora abinyingingira ndamwangira birangira yigendeye kandi numvaga mukunze cyane ku buryo no kutabikora nta kindi natinye cyane uretse ububabare bubamo. N’abandi ni uko byagiye bigenda.

Kuri ubu umusore dukundanye ni uwa gatandatu ndetse ibyanjye nawe bigeze kure , namweretse umuryango uramushima,Ibiganiro by’ukuntu twazakora ubukwe bigeze kure, nta kibazo kiri hagati yanjye nawe numva mukunze bihagije ku buryo ntiteguye kuba nakumva icyadutandukanya. Ikibabaje ni uko nawe yansabye ko turyamana !

Nabuze icyo nakora, ndi gutekereza ko nimuhakanira nawe ashobora kugenda nk’uko abamubanjirije bagiye, gusa ku rundi ruhande nkumva nifitemo intinyi nyinshi yo gukora imibonano mpuzabitsina mungire inama bavandi nabuze icyo nakora pe !




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!