Hafi ya Kigali Convention Center hongeye kurasirwa indi modoka yari itwaye umukozi wa MTN.


Imodoka y’umukozi wa MTN yarasiwe hafi ya Kigali convention center



Hafi ya Kigali Convention Center hongeye kurasirwa indi modoka yari itwaye umukozi wa MTN.
01/01/2017 04:44

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yarashe imodoka y’umukozi wa MTN, uyu akaba abaye uwa kabiri urasiwe imodoka muri ibi bice mu gihe cy’amasaha asaga 24,
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yarashe imodoka y’umukozi wa MTN, uyu akaba abaye uwa kabiri urasiwe imodoka muri ibi bice mu gihe cy’amasaha asaga 24, gusa ku bw’amahirwe we ntiyapfuye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mukozi wa (...)



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yarashe imodoka y’umukozi wa MTN, uyu akaba abaye uwa kabiri urasiwe imodoka muri ibi bice mu gihe cy’amasaha asaga 24, gusa ku bw’amahirwe we ntiyapfuye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mukozi wa MTN witwa Karenzi Benjamin, yari atwaye imodoka yasinze yagera hafi ya Kigali Convention Center ku ruhande rw’ahazwi nka KBC abapolisi bakamuhagarika kuri bariyeri ihari akanga guhagarara, nyuma bakarasa amapine bakamufata bagahita bamuta muri yombi, ubu akaba afunzwe.

Uyu mugabo ariko ubwo yerekwaga abanyamakuru, yanze kugira icyo atangaza ku byo ashinjwa na Polisi bijyanye no gutwara ikinyabigiza yasinze akarenzaho no gusuzugura inzego z’umutekano.

Imodoka y’uyu mukozi wa MTN yarashwe nyuma y’umunsi umwe umunyamategeko Me Nzamwita Toy arasiwe mu modoka ya Toyota Land Cruiser bimuviramo gupfa, na we Polisi ikaba ivuga ko yahagaritswe akanga guhagarara ahubwo agashaka kugonga abapolisi.

Polisi ikomeza gusaba abantu bakoresha imihanda ko bakwiye kwirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha, kandi muri iyi minsi mikuru bakitondera amategeko y’umuhanda bakayubahiriza uko ari.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!